Kigali

Kendall Jenner yatandukanye na Bad Bunny nyuma y'amezi 9 bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/12/2023 14:42
0


Umunyamidelikazi Kendall Jenner yamaze gutandukana n'umuhanzi Bad Bunny bari bamaranye amezi icyenda (9) bari mu munyenga w'urukundo.



Uko umwaka wa 2023 uri kwegera impera zawo ni nako ukomeje kurangwa n'itandukana ry'ibyamamare mpuzamahanga. Nyuma yaho urugo rwa Cardi B na Offset rusenyutse, kuri ubu umunyamiderikazi Kendall Jenner n'umuhanzi Bad Bunny nibo batahiwe.

Inkuru ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ni igaruka ku buryo Kendall Jenner n'umuhanzi Benito Martínez Ocasio uzwi nka Bad Bunny batandukanye nta n'umwaka bamaranye. 

Umunyamideli Kendall Jenner n'umuhanzi Bad Bunny bamaze gutandukana

Nk'uko ibinyamakuru by'imyidagaduro bitandukanye birimo PageSix na People Magazine byabitangaje, byavuze ko ibyari urukundo hagati ya Kendall Jenner na Bad Bunny byahindutse amahari mu gihe gito bari bamaranye ndetse ngo kugeza ubu ntanumwe uri gukurikira undi ku mbuga nkoranyambaga yewe n'amafoto bari barashyizeho barikumwe bayasibye bose.

People Magazine yatangaje ko amakuru aturuka mu nshuti za hafi y'umunyamideli Kendall Jenner avuga ko ibye na Bad Bunny byarangiye mu Ukwakira uyu mwaka nyuma yaho bombi bitabiriye ikiganiro 'Saturday Night Live (SNL) kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya FOX.

Aba bombi batandukanye mu Ukwakira nyuma yo kwemeza urukundo rwabo kuri televiziyo

Kendall Jenner w'imyaka 28 ukomoka mu muryango w'ibyamamare waba Kardashians-Jenner, yatangiye gukundana na Bad Bunny ukomoka muri Puerto Rican muri Gashyantare batandukana mu Ukwakira, byumvikana ko ari amezi icyenda gusa bari bakundanye.

Kendall Jenner na Bad Bunny bari bamaranye amezi 9 mu rukundo

Icyatandukanije ibi byamamare byombi ntabwo kiramenyekana gusa amakuru ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ngo n'uko intera nini  iri hagati yabo yaba yabaye intandaro y'itandukana ryabo dore ko Kendall Jenner aba ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe Bad Bunny aba yibereye iwabo mu gihugu cya Puerto Rican.

Biravugwa ko kuba umwe aba kure cyane y'undi byaba ariyo ntandaro yo gutandukana kwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND