Kigali

Irasaza nk'umuvinyo! Louise Mushikiwabo yanyuzwe n'indirimbo 'Fou de Toi'

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:16/12/2023 13:05
0


Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwbo yagaragaje ko yanyuzwe n'indirimbo Fou de Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana.



Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Mushikiwabo yabanje kugaragaza ko abakunzi be akunze kwita 'Abachou' bamwirengagije kuri ubu bakaba batakimugezaho amakuru agezweho hano hanze.

Yagize ati: "Ariko Abachou, nubwo tudaherukanye namwe mwaranyirengagije kuko njya mbura udukuru tugezweho two mu mujyi kw'iposta, nkumva ngo mwaryohewe n'uturirimbo tw'abahanzi benshi harimo n'utwitwa fudetwa nkagira ngo ninjye 'twa' kumbe wapi!".

Indirimbo Foi de Toi kugeza ubu imaze amezi agera kuri atandatu iri hanze, imaze kurebwa n'abasaga Miliyoni 10, ikaba iri ku muyoboro wa Youtube wa Producer Element.

Kugeza ubu, iyi ndiririmbo iri gukura nk'umuvinyo kuko abantu hano hanze bari kuyishimira bikomeye batitaye ko imaze igihe. Mu minsi mike ishize, hagaragaye amashisho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umu-Yapani ari kuririmba iyi ndirimbo nk'aho ari umunyarwanda.


Louise Mushikiwabo yanyuzwe n'indirimbo "Fou de Toi"

Reba indirimbo 'Fou de Toi' ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND