Kigali

Bruce Melodie yatunguwe n'Umuzungukazi asabwa ikintu gikomeye na Shaggy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/12/2023 8:57
0


Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kugaragara mu kiganiro ari kumwe na Shaggy asabwa ikintu gikomeye n'uyu munyabigwi.



Mu kiganiro cya  Elvis Duran and The Morning Show,umunyamakurukazi w'umuzungu Daniella Manaro ubwo ikiganiro cyari gitangiye kwihangana byamunaniye abwira Bruce Melodie ati"Urahumura neza." Ni ibintu byanyuze Melodie aramushimira.

Ubwo uyu muhanzi w'umunyarwanda yabazwaga ku buryo yabonyemo New York yagize ati"Hano hantu harakonje, ibiryo byaho ni byiza nubwo bitandukanye kuko twe turya ibiryo bitabanje guca mu nganda,

Ikindi umujyi wa New York abantu barahuze cyane mu muhanda haba harimo abantu benshi cyane nibwo bwa mbere na bibona."

Shaggy yabwiye Bruce Melodie ko azishimira kugera muri Miami ariko nanone ibihabera ariho biguma nta nkuru yaho igomba kurenga uwo mujyi mbega avuga ko ari ibirori gusa.

Abajijwe ku kirebana nuko yakiriye guhurira mu ndirimbo 'When She is Around' na Shaggy ati"Ni byiza cyane kuko ubwo indirimbo nayishyiraga hanze sinarinzi ko abantu bazayikunda kugera ubwo Shaggy yifuje ko tuyisubiramo, mu kuri narabikunze kuko na we ndamukunda kandi nyurwa na buri kimwe akora."

Muri iki kiganiro kandi Melodie yasabwe ko na we igihe cyazagera akazafasha umuhanzi runaka nagera mu myaka nk'iya Shaggy atari bubashe kubona ayo kwishyura igitaramo cye mu myaka 15 ishize nyamara ubu akaba yaramuhaye amahirwe yo kurushaho kumenyekanisha impano ye.

Byari ibyishimo gusa muri Elvis Duran Show bigeze ku bwo bakomozaga kubijyanye no kurya imbwa, Bruce Melodie yasetse bikomeye bisa nkaho yaba yibutse inkubiri imaze iminsi i Kigali y'uko abantu mu tubari bakoresha imbwa aho kuba ihene cyane mu gutegura mushikaki [Brochette].

Ibintu byabaye agahumiramunwa ubwo abantu babonaga imwe mu mbwa mu rusengero bakavuga ko yagiye gusenga no gusengera ngenzi zayo ngo abantu bahagarike kuzirya

Bruce Melodie yatangaje bimwe mu byo yifuza gukora nyuma y'ibitaramo afite ko harimo no gusura icyanya cyahariwe ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika 'Hollywood Walk of Fame'.

Ni gake cyane uzasanga umuhanzi nyarwanda agira amahirwe yo gukorana indirimbo n'umwe mu bafite izina bo ku mugabane wa Amerika byihariye ari we ubimwisabiye.

Ibi nibyo byabaye kuri Bruce Melodie ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise Funga Macho igakora ku mutima wa Shaggy ubwo yayumvaga akamusaba ko bayisubiramo.

Nubwo bitabashije gukunda ko babasha kuyitunganya bari kumwe yaba mu buryo bw'amashusho n'amajwi ariko byarangiye babashije guhura mu bitaramo rurangirangwa bya iHeart Radio Jingle Ball.

Ku wa 28 Ugushyingo 2023, nibwo aba bombi bahuriye mu nyubako ngari y'imyidagaduro yakira abagera ku bihumbi 25 muri Dallas ibintu byanyuze abanyarwanda benshi.

 Kuri ubu Bruce Melodie na Shaggy  baritegura kongera gutaramira muri Miami.

Bruce Melodie na Shaggy aha bari kumwe n'icyamamare Elvis wanabakiye mu kiganiro kiri mu bikomeye muri AmerikaAha Daniella wabwiye Bruce Melodie ko ahumura neza yari kumwe na Ed Sheeran ubwo baheruka kumwakira mu kiganiro cya Elvis Duran ShowDaniella Manaro ari mu banyamakurukazi bakomeye bayobora ikiganiro cya Elvis Duran cyanamaze guhabwa inyenyeri mu cyanya cy'ibyammare Holly Wood








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND