Abanyamwuka, ni umuryango uhuriwemo n'abakozi b'Imana batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, washinzwe n'umuraperi Deo Imanirakarama uzwi mu ndirimbo zirimo "Hunga Udapfa" yakoze ku mitima y'abitabiriye igiterane uyu muryango uherutse gukora.
Iki giterane cy'Abanyamwuka cyari kibaye ku nshuro ya kabiri mu nsanganyamatsiko igira iti "Mwihane kuko Ubwami bwo mu Ijuru buri hafi" - Matayo 3:2, cyabaye tariki 04-10 Ukuboza 2023, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuri ADEPR SEGEM. Cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ndetse gihembura benshi.
Umuyobozi w'Abanyamwuka, Imanirakarama Deo, yanyuzwe cyane n'imigendekere myiza y'iki gitaramo. Ati "Ni njye wabwirije ku Cyumweru, Ev. Joseline Mukatete abwiriza kuwa Gatandatu, n'abandi indi misi. Ariko nabaririmbiye na Hiphop indirimbo yanjye yitwa "Hunga Udapfa" barafashwa cyane".
Yakomeje avuga ko "guhera kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru yewe na Buracyeye (Nibature), abantu barihanaga, bihannye benshi, kandi habaho n'ubwitange". Amafoto y'iki giterane, agaragaza ko cyaranzwe n'ibihe by'umunezero usendereye.
Yashimye Imana yamukoresheje ati "Imana yakoreyemo ibirenze hari umuntu bazanye bamurandase Imana yaramukijije asubirayo yigenza n'abandi Imana yakijije abihannye bo ni benshi cyane kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru". Ikindi bishimira ni ukuba barabashije gutanga 500,000 Frw yo gushyigikira inyubako y'urusengero iri kubakwa.
Ni ivugabutumwa ryatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye kandi bakunzwe nka Pastor Kabiya Jonathan, Pastor Bwate David, Mwarimu Mama Furaha, Mukazayire Emerthe, Ev. Elie Ntakirutimana, Mama Ruth na Ev Joseline Mukatete.
Uretse abagabuye Ijambo ry'Imana, cyanitabiriwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Jado Sinza, Aloys Habi, Naioth choir ya ADEPR SEGEEM, Impanda choir ya ADEPR SEGEEM na Evangelique choir ya ADEPR Gisenyi.
Ev. Deo Imanirakarama yanyuzwe cyane n'uko igiterane cy'Abanyamwuka cyagenze
Mbere y'uko iki giterane, Deo Imanirakarama yavuze ko bagiteguye mu kwibusa abantu guhora biteguye kuko "Umwami urenze ab'isi agiye kuza kandi kumusanganira tugomba kuba dusa neza twiyejeje. Intego: Mwihane kuko Ubwami bw'Imana mu Ijuru buri hafi".
Ati "Reka dufatire ku bwami bw'isi butandukanye. Iyo Perezida runaka ari hafi yo kujya ahantu nunaka, wenda mu gihugu cye, abantu agiye kuhasanga baramwitegura, abasaza bakaba basa neza, abakecuru bagasokoza;
Abandi bakamesa, yewe haba hari imihanda irimo ibihuru azacamo bakayiharura igasa neza, aho ni mu rwego rw'ubugingo. Mu rwego rw'umubiri rero, tuzasengera n'abantu bafite indwara zitandukanye kandi twizeye ko Yesu azabakiza".
Ev. Deo Imanirakarama ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, akaba yarihebeye injyana ya Hiphop. Azwiho kuririmba ubutumwa bukomeye, bwuje impanuro ku batuye Isi ndetse agacyebura abakristo bateye/bashaka gutera ikirenge kiva mu byizerwa.
Umwibuke mu ndirimbo "Zanira Yesu", "Gehinomo", "Ubuhamya", "Hunga Udapfa", "Avumwe" yakoranye na Annette Murava, "Imana y'Ukuri", "Imbwa" n'izindi.
REBA INDIRIMBO "IMBWA" YA DEO IMANIRAKARAMA
Abanyamwuka batanze ibihumbi 500 Frw cash nk'inkunga yabo ku nyubako nshya y'urusengeroIgiterene cy'Abanyamwuka cyaranzwe n'ubwitabire no guhembuka
UMVA INDIRIMBO "HUNGA UDAPFA" YARYOHEYE CYANE ABITABIRIYE IGITERANE CY'ABANYAMWUKA
TANGA IGITECYEREZO