RFL
Kigali

Bavumye iritararenga! Icyihishe inyuma y'imvugo z'abaraperi b'i Kigali ku gitaramo cya Kendrick Lamar

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/12/2023 13:33
0


Kendrick Lamar uheruka gutaramira mu Rwanda yavugishije benshi kubera ibigwi yagwije ariko bigeze ku baraperi nyarwanda biba ibindi banenga cyane abateguye iki gitaramo bakagaragaza ko babaciye amazi kuba batarabaye umwanya wo kwigaragaza.



Urwego  rw’Igihugu rushinzwe  kureberera  no gutegura  inama ’Rwanda Convention Bureau’(RCB), rwatangaje ko abantu barenga 1000 babonye akazi muri iki gitaramo  barimo abategura   n’abatunganya Filime  mu Rwanda.

Ni igitaramo cya Move Afrca , cyateguwe na Global Citizen isanzwe ikora ubukangurambaga ku bibazo byugarije abatuye Isi, ku bufatanye n’ikigo cya PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2028.

Itariki ya 06 Ukuboza 2023 iri mu zitazibagirana kubera igitaramo cya Move Africa cyatumiwemo Kendrick Lamar bitunguranye ariko byanashimishije benshi kikitabirwa na Perezida Kagame n'umufasha we.

Mbere gato y'iki gitaramo uyu muraperi w'Umunyamerika umaze imyaka 20 yahuriyemo n'abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz havuzwe byinshi.

Muri ibyo harimo nk'abibazaga impamvu izina rya Zuchu ryabajwe imbere y'irya Bruce Melodie ku mafoto yamamaza igitaramo, byanatumye iki kibazo kibazwa uyu muhanzi nyarwanda ukomeje gukora iyo bwabaga mu muziki.

Ubwo yabazwaga kuri iyi ngingo yasubije avuga ko ababitekereza gutyo bakwiye kuva muri ayo abaza ati"Ese iyo aba Rema." Aha uyu muhanzi yashakaga kuvuga ko kugwiza ibigwi bidasaba imyaka ahubwo ari ibikorwa ni mu gihe Zuchu amaze kugera kure muri Afurika.

Bidatinze haje ikibazo cyo kwibaza ngo ese kuki nta muraperi wahawe ikiraka mu gitaramo cya Move Africa ngo abashe kugira amahirwe yo kwimurika imbere y'Isi muri rusange yari yerekeje amaso i Kigali, agaragaza ko nabo bazi kurapa.

Icyo gihe, bamwe mu baraperi ba hano mu Rwanda babwiye InyaRwanda ko ibyakoze babifata nk'agasuzuguro.

Perezida Kagame yatangaje ko ari uburyo bwiza bwo gusoza umwaka ubwo yitabiraga igitaramo cya Move Africa

Bamwe banengaga abateguye iki gikorwa byumwihariko abanyarwanda bari muri iri tsinda ryateguye iki gitaramo kuba batarabishyizemo imbaraga ngo byibuze umuraperi nyarwanda abashe kwiyerekana anakore ku ifaranga rya Global Citizen yagiteguye.

Cyane ko Kendrick Lamar asanzwe ari umuraperi utisukirwa dore ko kugeza ubu kubasha kumutumira bisaba amafaranga atari hasi cyane nta nabe hejuru cyane ya Miliyari 2Frw.

Nubwo aya ntawakemeza ko ariyo yahawe kuko yari mu baterankunga anahanyura agenda yerekeza muri Afurika y'Epfo aho yagombaga kuririmba mu iserukiramuco ryari rihateganijwe muri iki gihugu yaherukagamo mu wa 2014 zose zikaba ari ingingo zishobora kugabanya amafaranga yahawe.

Gusa uko biri kose amafaranga yo kuri buri muhanzi, umubyinnyi n'undi wese wagize uruhare mu migendekere myiza y'iki gitaramo ntiyari make , dore ko hari nk'umwe mu babyinnyi yabashije kuduha amakuru ko yahawe agera kuri Miliyoni 1Frw.

Ibi byabaye ikibazo cy'urusobe ariko bamwe mu baraperi bakuru bagaragaza ko icy'ingenzi ari uko igitaramo cyabashije kuba kikagenda neza icyo gihagije kandi ari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda no ku idarapo ry'abaraperi.Kendrick Lamara yakoze iyo bwabaga atanga umukoro ku bahanzi nyarwanda kubirebana no gutegura uko ibihe bigenda bisimbura mu gitaramo ngo abafana batarambirwa

Bamwe mu baraperi babigarutseho muri ubu buryo barimo nka Pacson wumvikanye agira ati"Njyewe natangiye kubaza ikibazo cyo kuba nta muraperi wo mu Rwanda bashyize mu bataramyi,babwira ko intego yabo atari Hip Hop ahubwo bifuza kumenyekanisha ibikorwa byabo."

P Fla utarabashije ku kigeramo ariko wagaragaje ibyishimo bikomeye akanashima uwabashije gutuma kiba wese, avuga ko ari itangiriro ry'ibyiza biri imbere afite icyizere ko mu minsi itari iya kure hari cyizere ko nubwo bitakunze ko umuraperi abasha kugera kwa Kendrick Lamar ariko hari igihe bishobora kuzakunda 50 Cent cyangwa Jay Z akaza gutaramira i Kigali.

Ni ukuri kutari kure ya gahunda y'igihe kirekire u Rwanda rufitanye n'abategura Move Africa mu gihe cy'imyaka itanu ibitaramo bizajya buri mwaka bibera mu Rwanda.

Wakibaza inyungu ari izihe kuba harafashwe Bruce Melodie na Ariel Wayz?Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bahagarariye abanyarwanda ku rubyiniro rwa Move Africa

Igisubizo ntikiri kure cyane y'ibyatangajwe na bamwe mu bakunzi b'umuziki nyarwanda na bamwe mu bahanzi bagaragaza ko kwiga ari uguhozaho n'abahanzi nyarwanda batoranijwe bahagaze neza.

Intambwe bateye ikwiye gutera ishema buri umwe wese ukunda imyidagaduro unakunda umuziki kubona u Rwanda rwakira Kendrick Lamar ushyirwa mu baraperi b'ibihe byose na bimwe mu bitangazamakuru na kompanyi zikomeye ku Isi mu buhanzi.

Icyari kigamijwe ubundi cyari iki kuki hagomba kuboneka undi muhanzi w'umunyamahangaZuchu ari mu bataramiye abanyarwanda n'abanyamahanga bari bateraniye muri BK Arena bitabiye Move Africa

Ibi byo ntabwo byajya kure y'intego rusange ya Global Citizen kuko ari ukurandura ubukene binyuze mu bantu bizerera mu Isi ihuje intego,ibi bikaba babigeraho binyuze mu bukangurambaga cyane mu bitaramo bikomeye.

Kuzana Zuchu bikaba byari ngombwa kuko ari uburyo bwo kwiyegereza n'ibihugu bitari bike bivuga igiswahili.

Birumvikana rero ko atari uburyo bwo gusubiza inyuma umuraperi ahubwo harimo ni impamvu zitandukanye zirenze kuba Move Africa ari igitaramo. Ndetse n'amahirwe yatanzwe ku baraperi nyarwanda yo guhura nawe akaba akwiye kwishimirwa.

Gusa nyuma  y'ibi  umwe mu baraperi yabwiye InyaRwanda ko aho  gutegurirwa  igitaramo ahubwo bahawe ifoto , akemeza  koyigaya kuba yaritabiriye ubutumire bwo guhura na Kandrick Lamar.

Gusa na none ntawavuga ko uwatekereje ko umuraperi yari akwiye guhabwa umwanya yibeshye  gusa  nawe nta makuru  ahagije  yari afite  kuri iki gitaramo n'abagiteguye, bityo  birashoboka ko   ubutaha  bamwe muri bo bashobora kwisanga mu bazatarama  muri ibi bitaramo cyane ko  gahunda yabyo ari imyaka itanu bivuze inshuro Eshanu.

Kivumbi na Bruce bari mu baraperi nyarwanda bahagaze neza bagize amahirwe binyuze kuri Ariel Wayz gutaramira muri Move AfricaBruce Melodie yari yabukereye kandi ahereza abitabiye Move Africa ibyo yarafite byoseIbitaramo bya Move Africa bizajye mu mwaka wa 2028 bibera mu Rwanda nkuko byatangajwe mu masezerano u Rwanda rufitanye na Global Citizen

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND