RFL
Kigali

Umuraperi nyarwanda ahejwe kumeza ariraho! Kendrick Lamar azabwirwa n’iki ko i Rwanda barapa?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/11/2023 7:20
1


Biragoye kubyumva ndetse n’intekerezo ntizibikurura neza ku buryo Umuraperi ukomeye ku isi agiye gutaramira mu Rwanda, hakaba nta muraperi wo mu Rwanda uzataramana nawe.



Bamwe mu Baraperi ba hano mu Rwanda babifata nk'igisebo ndetse n’ikimwaro kuba iki  kigiye kuba ku nshuro y’a mbere mu Rwanda bararengeje ingohe abaraperi nyarwanda  kandi bemeza ko nabo bashoboye ndetse bifuzaga kugaragaza ko mu Rwanda naho bazi kurapa.

Icyamamare Winston Duke wamamaye muri Filime Black Panther akaba anaherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda,niwe uzayobora iki gitaramo cya Move Africa.

Abamaze gutangzwa ko bazatarama muri iki gitaramo barimo Bruce Melodie , Zuchu wo muriTanzania, Ariel Wayz, DJ Toxxyk na Sherri Silver.

Abaganiriye na InyaRwanda.com berekanye ko koko badahabwa agaciro ndetse ko babateye igisebo cyane ko ibyo bakoze muri iyi njyana byateshejwe agaciro.

Ni kenshi aba baraperi bagiye bagaragaza ko banyotewe no gutaramana na Kendrick Lamar ndetse bagaragaza ko bishimiye kuba agiye kuza mu Rwanda basaba kuzahurira nawe ku rubyiniro ari ubusabe bwabo ntibwumviswe.

Icyiciro cyambere cyatangajwe nta muraperi n’umwe wigeze utangazwa ndetse amakuru InyaRwanda yari ifite ngo ni uko hagombaga gutangazwa icyiciro cya Kabiri cyari cyitezwemo umuraperi.

Umuraperi Nyarwanda ahejwe ku meza ariraho!

Benshi ntibumva ukuntu umuraperi nyarwanda ahezwa ku meza ariraho ku buryo igikorwa nk’iki kiba ntahabwe umwanya we ukwiye muri iyi njyana.

Mu Rwanda dufite umuraperi Bushali umwe mu bayoboye iyi njyana akaba ari n’umwami w’iyi BK Arena igitaramo kizaberami dore ko afite amateka yo guhagurutsa imbaga muri iyi nyubako.

Uyu iyo atumirwa nta kabuza hari impinduka. Dufite abaraperi nka Kivumbi bahagaze neza, Bulldog, Riderman,Fireman, Ish Kevin, B Threy, Zeo Trap b’abandi batagakwiye guhezwa ku meza yabo.


Bushali ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite

Hagakwiye gutangazwa umuraperi nyarwanda ndetse akerekanwa nk’abandi hatabayeho kubikora mu bwiru bitabaye ibyo ntaho injyana ya Rap yaba igana ntanaho yazamenera.

Babantu bavugira umuziki nyarwanda bagakwiye guhaguruka bakamagana ibiri kuba kuri iyi njyana ikundwa na benshi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga byagakwiye kwerekana ko batishimye ibiri kuba mu gutuma umuziki w’u Rwanda ukandamizwa Nyamara ab’imbere mu gihugu aribo bawubakundisha.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe ‘Move Afrika: Rwanda’ kizataramamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 06 Ukuboza 2023, kikazanaririmbamo abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere.

Muri ibyo birori kandi hazagaragaramo ubukangurambaga bugamije kurengera abaturage mu gusaba byihutirwa ko abayobozi b’Isi bafata iya mbere mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.

Muri ubwo bukangurambaga, bimwe mu bibazo by’ingenzi bizagaragazwa harimo, inkunga mu rwego rw’ubuzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo gihangayikishije Isi ku ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zacyo ku kwihaza mu biribwa; ibibazo byo kuba ikiragano kizaza kidahabwa amahirwe mu rwego rw’ubukungu no gushishikariza abaturage kurushaho kubigiramo uruhare.

‘Move Afrika’ igamije guha imbaraga abatuye umubumbe mu kugaragaza ubusumbane buri mu guhanga imirimo no kwihangira imirimo kuri ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza byumwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Iki gikorwa kandi kigamije no kugaragariza Isi ibyiza by’Umugabane wa Afurika. Ibi birori bigamije no kuzamura ishoramari mu baturage b’uyu mugabane, guhuza abahanzi, abacuruzi, ibigo ndetse n’abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi ku murimo hatangwa n’amahugurwa.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” biteganyijwe ko bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ni ukuvuga kugeza mu 2028. Biteganyijwe ko ibi bikorwa ngarukamwaka bizajyana no kongera umubare w’ibihugu bizajya biberamo.


Zeo Trap aherutse kwerekana ko atishimiye kuba nta muraperi watumiwe


B Threy ni umwe mu baraperi bakomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izere Severin 9 months ago
    Banabyumve neza kbsa, Umunsi uzaba umwe Rap tuyigereze aho dushaka homies zanjye.





Inyarwanda BACKGROUND