Umuraperi ukomeye ku isi hose muri rusange, Kendrick Lamar, yahuye na bagenzi be bo mu Rwanda baririmba injyana ya Rap.
Abahanzi nyarwanda bahuye na Kendrick Lamar barimo, Riderman, Dice Kid, Sema Sole, Devydenko, Andersonne, Maestro Bommin, Danny Nanone, Logan Joe, Pro Zed, Kivumbi, Bruce The 1st na Angel Mutoni.
Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya Gatandatu 06 Ukuboza 2023, kuri Marriott Hotel mbere y'uko uyu muraperi yerekeza mu nzu mberabyombi isanzwe iberamo imikino n'imyidagaduro izwi nka BK Arena, mu gitaramo "Move Afrika:Rwanda"
Aba bahanzi bahuye banagirana ibiganiro bitandukanye ariko bifite intumbero iganisha ku muziki, ku iterambere ryawo. Banagarutse cyane ku njyana ya Rap muri rusange.
InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko umusore Danny Nanone uhagaze neza mu njyana ya Rap mu Rwanda ndetse uri no kwitegura kumurika Album ye yise 'Iminsi myinshi', yagize gutya yibariza uyu muhanzi (Lamar) uko umuhanzi ufite igitaramo cye bwite akwiye kwitwara kugira ngo ashimishe abantu be.
Lamar nk'umuhanzi w'inararibonye muri uyu muziki, yamusubije ko rwose umuhanzi ufite igitaramo aba agomba gutanga byose afite ariko agashimisha abakunzi be.
Kendrick Lamar yahuye n'abaraperi bagenzi be bo mu Rwanda
Bagiranye ibiganiro biganisha ku njyana ya Rap
TANGA IGITECYEREZO