RFL
Kigali

Eddy Muramyi yasohoye indirimbo ’Nimwumve’ ashishikariza abantu urukundo rw’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/12/2023 9:54
0


Mudende Eddy Claude umaze kumenyekana nka Eddy Muramyi, yinjiye mu muziki byeruye mu mwaka wa 2019, intego ye akaba ari ugukorera Imana no gusakaza ubutumwa bwiza.



Uyu muramyi umaze kugira indirimbo 5, yabwiye InyaRwanda ko umurimo yahamagariwe wo kuririmbira Imana, yiteguye kuwukora kandi neza. 

Ku ndirimbo ye nshya Nimwumve yashyize hanze, yavuze ko yashakaga gushishikariza abantu kumva urukundo rw’Imana rwanatumye Imana itanga umwana wayo w’ikinege.

Yifashishije umurongo uboneka muri Yohana 3:16. Muri iyi ndirimbo yavuze ko urukundo rw’lmama ari Kristo uduha amahoro muri we nta handi tubonera amahoro n’ubugingo atari muri Yesu.

"Nimwumve" ni indirimbo imaze iminsi 12 isohotse, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 2 ku rukuta rwe rwa Youtube.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NIMWUMVE YA EDDY MURAMYI



Eddy Muramyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo z’agakiza 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND