Uyu munsi waba uca ku ruhande uvuze ko umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] na Israel Mbonyi batari imbere mu bakomeje kuganisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga mu ruganda rw’ubuhanzi nyamara afite umwihariko we wakabereye abandi impamba.
Hambere aha ni bwo twigeze kwandika inkuru yibaza ku kuba Bruce Melodie yarimo akorana indirimbo n’abahanzi banyuranye kandi benshi mu bihugu bitandukanye barimo nka Eddy Kenzo, Harmonize, Innos B, Khaligraphy Jones n’abandi.
Ibi harimo ababibonagamo nko kwipasa muremure, abandi bakabona ko igihe kigeze koko ngo agerageze amahirwe ahantu hose hashoboka,ntawamenya bishobora kuzamuhira igihe kimwe.
Ibi ntabwo byatinze kuba kuko iyi nzira ituma Diamond Platnumz ari mu b’imbere muri Afurika duhereye aho kuko mu Karere ari mu b’imbere kandi bafite igikundiro cyinshi.
Icyiza cy’iyi nzira, ikaba ari uko umuhanzi ukorana n’abahanzi benshi byumwihariko batari abo mu gihugu cye bimwongerera igikundiro yaba ku mbuga zicurizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga bikarenga aho mu bihe by’ibitaramo akagenda atikandagira avuga ko byibuze azi neza ko mu ndirimbo zose muri icyo gihugu hari igomba kubikora.
Urugero rutari urwakure ni ubwo Diamond aheruka mu Rwanda benshi bari bafitiye amatsiko kumubonana na The Ben ku rubyiniro mu ndirimbo yabo ‘Why’ kandi uyu munya-Tanzania yumvaga yaje yisanga urushaho.
Iyi turufu ikaba imaze kuba nk'iya Bruce Melodie, kugeza ubu igihugu ataragabamo amashami mu biri imbere mu muziki muri Afurika ari Nigeria kandi naho hanugwanugwa indirimbo yakoranye Patoraking.
Ikaba ari iturufu abandi bahanzi bashaka gutera imbere bagakwiye guhagurukira cyane ko yanatumye afata rutemikirere akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutaramira abarenga ibihumbi 25 i Dallas abifashishijwemo no gukorana na Shaggy ,aho anategerejwe Miami mu bitaramo bikomeje bya iHeart Jingle Ball bitaramamo bakabuhariwe mu muziki muri uyu mwaka barimo nka Nick Minaj.
Nyuma yo kuba Bruce Melodie akomeje gufashwa n’ibanga ryo gukorana n’abandi hari kandi na Israel Mbonyi wamaze kubona uburyo bushya bukomeje gutuma yagura isoko ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda cyane uwe.
Ibi bikaba binyuze mu ndirimbo akomeje gukora mu rurimi rw’Igiswahili ziri guca uduhigo umusubirizo mu Karere mu bihugu birimo Tanzania na Kenya, mu gukundwa kurebwa no kumvwa ku mbuga zicururizwaho umuziki muri ibi bihugu.
Muri izo twavuga nka 'Nina Siri' imaze kugwiza inshuro zirenga Miliyoni 24 imaze kurebwa ku rubuga rwa YouTube iyi ikaba yaranabaye ikimenyabose mu Karere mu gihe cy'amezi atanu ni iminsi micye imaze isohotse.
Hakaza kandi 'Nitaamini' imaze ukwezi kumwe kugeza ubu kuri YouTube yarebwe inshuro Miliyoni 5.2 kimwe na 'Aminasamehe' imaze ibyumweru 2 kugeza ubu yarebwe kuri Youtube na Miliyoni 1.4.
Kuririmba mu giswahili kwa Israel Mbonyi bikaba bisa n'ibyatunguranye cyane kuko hari hitezwe ko mu bihe runaka ko azashyira hanze Album iri mu Cyongereza gusa ariko biba umugisha.
Byose kandi byerekana ko ururimi narwo ruri mu byafasha
abahanzi nyarwanda gukomeza gukora ibihangano byanagirira umumaro benshi bikaninjira n’igihugu.Bruce Melodie akomeje guhatana no kwerekana ko gukorana n'abandi ari umuzi w'intsinzi
Israel Mbonyi ibikorwa bye bikomeje kwaguka binyuze mu kuba atangiye gukora indirimbo ziri mu zindi ndimi cyane urw'Igiswahilli
TANGA IGITECYEREZO