Kigali

Volleyball: APR WVC yatsinze Police WVC mu mukino wo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/12/2023 10:00
0


Ikipe ya APR Women Volleyball Club, yaraye itsinze ikipe ya Police Women Volleyball Club amaseti 3-0, mu mukino wo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo, kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri siporo.



Ni umukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryambutse, ukaba warateguwe na Minisiteri ya siporo mu Rwanda, ifatanyije na U.N Women.

Amakipe yombi amaze iminsi ahangana nyuma yaho ikipe ya Police WVC itangiye gukina icyiciro cya mbere muri Volleyball ndetse ikaza ifite imbaraga zitanga ikinyuranyo muri shampiyona. 

APR WVC twavuga ko uyu mwaka w'imikino dushoje utayigendekeye neza nk'uko byari bimeze, kuko hari aho Police WVC na RRA WVC zajyaga ziyitambika ku bikombe.

Muri uyu mukino APR WVC yaje mu kibuga yakaniye, kuko iseti ya mbere yahise iyegukana ku manota 26 kuri 28. 

Iseti ya kabiri, nabwo APR yayegukanye ifite amanota 30 kuri 28, naho iseti ya gatatu itsinda amanota 25 kuri 13 ya Police WVC, ihita yegukana iki gikombe.

Umukino watangiye ku isaha ya Saa 13:00 PM za Kigali

Aya makipe yombi arakoze imyiteguro ya shampiyona, iteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024 nk'uko inteko rusange iheruka kuba yabitangaje.

APR WVC yatsinze Police WVC bitayigoye nagato 

Police WVC ntabwo umunsi wari uwabo


Abafana bari babukereye bahawe imyenda isa kandi itanga ubutumwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND