RFL
Kigali

Lupita nyongo watuye agahinda injangwe yabonye umukunzi mushya

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/12/2023 16:58
0


Lupita Nyong'o uherutse gutangaza ko yishimanye n'injangwe nyuma yo kubabazwa n'uwo yari yarihebeye, yingiye mu rukundo rushya rumuhoza amarira yarize.



Lupita Nyong’o ari mu rukundo na Joshua Jackson na we usanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye, nk’uko TMZ yabitangaje.

Aba bombi bamaze iminsi basohokana ahantu hatandukanye bagiye guhaha cyangwa se mu birori.


Lupita mu rukundo na Josua Jasckson nyuma yo gutana n'abakunzi babo

Iminsi micye ishize, Lupita yatangaje ko atakiri mu rukundo na Makasela bakundanaga, agaragaza ko atagumana n’umuntu atizera, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati “Muri aka kanya ni ingenzi kuvuga ukuri kwanjye kandi nkitandukanya n’umuntu ntacyizera. Mu buryo ntari nateguye, nisanze mu bihe bishengura umutima wanjye kubera urukundo ndetse nshegeshwa no gutenguhwa.”


Mu Ukuboza 2022 nibwo Lupita yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Selema Masekela.

Josua na Lupita urukundo rwabo rumaze iminsi ruca amarenga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND