RFL
Kigali

Bruce Melodie yahishuye impamvu yiziritse muri Label ya 1:55 AM n'umwihariko wayo

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/12/2023 12:34
0


Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie, yahishuye impamvu yanambye muri Label ya 1:55 AM isanzwe imufasha mu muziki we wa buri munsi anaboneraho kuvuga umwihariko wayo kurusha izindi muri rusange.



Bruce Melodie, kugeza kuri uyu munota Label arimo ya 1:55 AM, ni iya kabiri agiyemo kuva yatangira muzika nyuma y'iyo yigeze kubarizwamo yitwa 'Super Level' ya Richard Nsengumuremyi.

Ku wa 18 Werurwe 2015 nibwo yasheshe amasezerano yari afitanye na Super Level bitewe n'uko Richard yaregaga Bruce Melodie kutubahiriza amasezerano bagiranye nyuma y'akayabo k'amafaranga bamutanzeho.

Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro kuri KC2, yabajijwe impamvu yiyemeje ko agomba kongera gusubira mu yindi Label (ariyo 1:55 AM), ndetse n'umwihariko yaba ayibonamo kurusha izindi azi cyangwa se yaba yaranyuzemo.

Mu gusubiza yagize ati: "Icya mbere, twese turi abantu b'imyaka ijya kungana, turi urungano, bumva muzika kandi bashaka kuwubyaza umusaruro atari ku rwego rwa Bruce Melodie gusa, ahubwo no ku rwego rw'igihugu no ku muziki muri rusange. 

Ubwo rero iyo uvuze 1:55 AM uba uvuze Element, Bruce Melodie, Ross Kana, Coach Gael, Manager Kenny, Mike n'abandi benshi bishyize hamwe kugira ngo ibintu bikomeze kumera neza".

Ku kijyanye n'umwihariko Melodie abonera kuri iyi Label, agira ati: "Icya mbere bafite kirenze, ni uko bumva umuntu mu ngeri zose. Ubundi abandi barakumva ariko bagera ku kantu ko gushora amafaranga mu kintu runaka ukabona bahise basubira inyuma bakagutera umugongo, rero bo ntabwo bajya bagira ingingimira".

Ni kenshi cyane hagiye humvikana abantu bavuga ko Label ya 1:55 AM iri kwica muzika muri iki gihe bitewe n'impamvu nyinshi zitandukanye zirimo nko kwikubira abantu barenze muri uyu muziki (urugero gutwara Element) ndetse n'ibindi byinshi.

Bruce Melodie ibyo byose abitera ishoti, ati "Ese ibyo abantu babikura he? Njyewe ubarizwa muri iriya Label ndabizi neza ko bafite ishyaka ryo kuzamura muzika nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ikindi kandi nanjye ndamutse mbaye mbona bafite gahunda yo kwica muzika, ntabwo nahaguma kuko ndi umuntu mukuru nzi kureba ikibi n'ikiza. Kandi kuri ubu abantu turi gukorana gusa ni abafite intumbero zo guteza imbere muzika nyarwanda. Rero abo babivuga baba bafite ibindi bintu bagamije".


Coach Gael niwe Muyobozi wa 1:55 AM


Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bari muri 1:55 AM yahishuye impamvu yanambye muri 1:55 AM


Producer Element ubarizwa muri 1:55 AM ndetse akaba ari n'umuhanzi


Ross Kana nawe ni umuhanzi uri muri Label ya 1:55 AM

Abahanzi babarizwa muri 1:55 AM na Coach Gael

Reba indirimbo 'Selebura' ya Bruce Melodie

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND