RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Muhazi United ikomeza gushyira igitutu kuri APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/12/2023 20:41
0


Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze Muhazi United 2-0 mu mukino w'umunsi wa 13 muri Rwanda Primus National League, ikomeza gushyira igututu kuri APR FC.



Kuri uyu wa Kabiri Saa 18:00 PM kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yari yakiririye ikipe ya Muhazi United mu mukino w'umunsi wa 13 wa Rwanda Primus National League.

Rayon Sports niyo yatangiye umukino neza kuko ku munota wa 5 ubwo umunya Uganda Joackiam Ojera yateye ishoti riremereye ari mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu wa Muhazi United arawufata.

Ku munota wa 14, Ali Serumogo yagerageje ishoti rikomeye yateye asa n’uhindura imbere y’izamu, ariko ugana mu izamu maze umunyezamu Iniace Nzama Ebini awukuramo.

Rayon Sports yakomezaga isatira ishaka igitego, ku munota wa 28 Hakim Bugingo yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu.

Muhire Kevin yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 34 kuri kufura ku ikosa ryakorewe Joackiam Ojera. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Ku munota wa 68, umunya- Mauritania utoza Rayon Sports, Mohamed Wade yakoze impinduka azana Tuyisenge Arsene asimbuye Youssef Rharb.

Izi mpinduka zatumye Rayon Sports ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 72, ubwo Tuyisenge Arsene yahinduraga umupira mwiza maze Mussa Esenu aratsinda.

Umukino warangira Rayon Sports itsinze ibitego 2-0 Muhazi United.

Umunsi wa 13 usize APR FC ariyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n’amanota 27, Rayon Sports ni aya kabiri ifite 26 inganya na Musanze FC ya gatatu, Police FC ifite 25.


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-0





Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND