RFL
Kigali

Yahuye n’irondaruhu! Ndekwe Paulette yavuye muri Miss Cosmo World umutima udiha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2023 13:37
1


Paulette Ndekwe wari uhagarariye u Rwanda, yabashije kuza mu bakobwa batanu ba mbere ba Miss ICCKL 2023, icyiciro cya nyuma cy'irushanwa rya Miss Cosmo World 2023 yari yitabiriye ku nshuro ye ya mbere muri Malaisie ku Mugabane wa Aziya.



Iri rushanwa yitabiriye ryabereye mu nyubako ya JW Marriott Hotel, Bayu Ballroom ku wa 29 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w’umukobwa wese uryitabiriye.

Ni ku nshuro ya gatandatu ryabaye. Umukobwa witwa Shelby Ann wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wambitswe ikamba rya Miss Cosmo World, yagaragiwe na Elda Louise Aznar wo muri Philippines wabaye igisonga cya mbere ndetse na Maryna wo muri Ukraine wabaye igisonga cya Kabiri.

Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n’uburyo umukobwa agaragara.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ndekwe Paulette yavuze ko nubwo yabashije kuza muri batanu ba mbere, abirabura batari bafite agaciro mu irushanwa.

Ndetse ko n’abazungu badafite uruhu rwera bafatwaga kimwe n’abirabura. Yavuze ati “Kuba utari umwera babifata nk'inenge ikomeye, dore ko bari banafite umuterankunga w'irushanwa ufite uruganda rukora imiti ituma uruhu ruhinduka burundu.”

Akomeza ati “Bashishikarizaga abitabiriye irushanwa gukoresha iyo miti ukazagera ku rwego uhinduka umwera (kugira uruhu rwera) kuko bakeka ko kuba utari umwera ari ubusembwa. Uwo muterankunga akaba yaratanze imiti ku bahatanaga ngo ibafashe kugira uruhu rwera.”

Paulette yitabiriye iri rushanwa abifashijwemo n’ikigo Embrace Africa basanzwe bakorana mu bikorwa binyuranye byo gutegura amarushanwa y’ubwiza.

Yavuze ko kimwe n’abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batigeze bishimira uko bakiriwe muri iri rushanwa, ahanini biturutse ku kuba atari abazungu, nka kimwe mu byo abategura iri rushanwa bashingiragaho.

Akomeza ati “Nishimira kuba ndi umwirabura. Uko nsa rwose biranyuze. Si ngombwa rero ko umuntu runaka aza kunyigisha uko nkwiye kubaho n’uko ngomba kuba nsa.”

Uyu mukobwa yanavuze ko mu gihe cyo gufata amafoto abakobwa bari bahatanye, yafatwaga mu byiciro.

Yavuze ko babanzaga gufata amafoto y'abafite uruhu rwera, bakabaha umwanya wo kwifotoza, hanyuma bamara kubafotora ‘bakaza gufata aya bose muri rusange’.

Paulette Ndekwe avuga ko yishimiye kwitabira iri rushanwa nk'utegura ibikorwa nk'ibi birushaho gutuma umuntu ashishoza akamenya amarushanwa abana b'abanyarwanda bakwiye kwitabira atagaragaramo ivangura, n'andi nk'ayo afite irondaruhu mu buryo buteruye, nyamara akwiye kwitonderwa.

Yabwiye InyaRwanda ko imwe mu nkuru bumvise cyane muri Malaysia, ari inkuru y’abakobwa babiri b’abirabura birukanywe mu irushanwa umwaka ushize, bitewe n’uko ari abaribura.

Ariko abategura iri rushanwa, bo basobanura ko aba bakobwa birukanwe bitewe nuko bitwaye nabi mu irushanwa, bituma icyizere bari babafitiye kigabanuka.

Ndekwe Paulette avuga ko imyaka yari amaze mu marushanwa y’ubwiza, yatunguwe n’uburyo abakobwa bakiriwe muri iri rushanwa.

Ariko kandi avuga ko byamuhaye ubumenyi azasangiza bagenzi be bashaka guserukira ibihugu byabo. 


Paulette yabonetse mu bakobwa 5 bageze mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa


Iri rushanwa ryagiye rihatanamo abakobwa bafite ibikorwa bikomeye mu bihugu byabo


Bamwe mu bakobwa batangiye gutinyuka kuvuga ibyabereye muri iri rushanwa 

Ubwo Paulette yabazaga abateguye iri rushanwa, umwanya yagezeho mu cyiciro cya mbere





Aba bakobwa bavuga ko batangiye kugaragaza ibyo bahuriye nabyo muri iri rushanwa, mu rwego rwo gufasha bagenzi babo- Uyu yitwa Sandra Boriss




Ubutumwa bwa bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bagaragaza ko bahuye n’irondaruhu muri Miss Cosmo World


Shelby Ann [Uri hagati] wo muri Amerika niwe wegukanye ikamba rya Miss Cosmo World



Ndekwe Paulette ari kumwe na bagenzi be ubwo biyerekanaga mu mwambaro wa 'Bikini'











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ms9 months ago
    Hano muburayi harabantu benshi bakomoka muri asia Thailand , , Japan , china ariko batubwira batweruriyeko kuba ufite uruhu rwirabura iwabo arinenjye ikabije cyane. Uba urikibazo muri community. Rero ntibishoboka ko bakubonaho uburanga mugihe mindset yabo ibemezako utari umuntu🤷🏼‍♀️🤷🏼‍♀️🤷🏼‍♀️twe duhuranabyo burimunsi mukazi.nihanganishije Paulette Ndekwe.





Inyarwanda BACKGROUND