RFL
Kigali

Umukobwa yishe umukunzi we wari ugiye kumwambika impeta

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:6/12/2023 9:19
0


Umukobwa w'imyaka 23 witwa Alice Wood arashinjwa kwica umukunzi we w'imyaka 24 witwa Ryan Watson kubera gufuha cyane kandi yari afite gahunda yo kumwambika impeta.



Mu mashusho yagaragajwe na Camera, agaragaraza Wood arimo arira cyane kubera Watson warimo abyinana n'undi mukobwa hirya hanyuma agasohoka agahita agonga umukunzi we bikamuviramo urupfu.

Ubwo uyu mukobwa yarimo ajya mu modoka, yari ari gusakuza cyane umukunzi we akimwitambika agahita amugonga. Nyuma y'uko abaturage bahamagaye imbangukiragutabara, Alice Wood ahita afatwa n'abashinzwe umutekano akabasaba ko bamwirasira.

Tiffany Ferriday wari uri kubyinana na Watson yatangaje ko bari mu birori byo kwishimira imyaka 60 umuryango ufasha abagize ibibazo by'ubwonko bakoragamo ubayeho ndetse anahishura ko uwo musore yari afite gahunda yo guhita yambika impeta Alice Wood. 

Tiffany Ferriday yavuze ko atari ubwa mbere yari abyinanye na Watson cyane ko yari umuntu ukunda gusabana n'abantu benshi agira ubuntu kandi akunda kuganira ku buryo buri wese bakorana yamwisanzuragaho kugera ubwo bose bifuzaga gusohokana nawe.

Tiffany Ferriday yavuze ko Wood yabanje kuza kubwira umukunzi we Watson kurekera kunywa ariko bagakomeza bakica akanyota ari nako babyina naho  we akabitaza ariko bigaragara ko yabarakariye cyane.

Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, Tiffany Ferriday yaje guhamagara Watson inshuro nyinshi amubaze uko ameze nyuma y'uko bari baraye bacinya akadiho ariko aramubura nyuma aza kumenya ko umukunzi we yamwivuganye amugongeye hafi y'iwe.

Aya mashusho yerekanywe mu rukiko mu Bwongereza aho Alice Wood yarimo gushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw'umukunzi we.


Alice Wood yari mu marira menshi ubwo yerekwaga amashusho y'uko yishe umukunzi we


Watson yishwe n'umukunzi we kubera gufuha cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND