Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru,Anita Pendo yatangaje ko hari indangagaciro zubatse ubuzima bwe zikazamura izina rye akamamara, yirengagije ibikomere yahuye nabyo birimo kuvugwaho amagambo mabi amwangiriza isura muri rubanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Anita Pendo yatangaje ko yanyuze muri
byinshi byabangamiye imwe mu myuga yamenyekanyemo nko kuvangavanga imiziki,
kubyina, gutambutsa urwenya, itangazamakuru n'ibindi, ariko agakomezwa
n'indangagaciro zamuhinduye ukomeye.
Izo ndangagaciro zamwubakiye ubuzima zamurinze
byinshi birimo kubabazwa n'ibimuvugwaho by'ibinyoma, gucika intege n'ibindi
byinshi byabaye akiga kubirenza amaso.
Uyu mubyeyi w'umuhanga mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko hari bimwe byamuvuzweho bikomeye bikamubabaza nko kumwita umutinganyi, kumwibasira bavuga ku buzima bwe bw'urukundo n'ibindi.
Yavuze ko yababajwe n'umuntu wamwise umutinganyi kandi bwari ubwa mbere yumvise iryo jambo mu matwi ye. Avuga ko inkuru zivuga ku rukundo rwe zakabirijwe akibasirwa, kandi kujya mu rukundo no kuruvamo ari ikintu bisanzwe ku bantu bose.
.Indangagaciro zubatse Anita Pendo:
“ Gukora atagambiriye kwamamara”
Anita ukunze kwiyita umugore wirwanyeho yageze kuri byinshi binyuze mu ndangagaciro
Umunyamakuru Anita Pendo avuga ko yinjiye mukazi ke
yifuza kwiyubaka no kureba ku nyungu z'igihe kirekire aho kumara igihe atekereza
ku byatuma yamamara no kumenyekana hose.
Atangaza ko yifuje kugira ubumenyi buhagije mu byo akora akareba niba ibyo ari gukora bimutungiye umuryango, bityo akaba umunyambaraga mu byo akora umunsi ku munsi. Ati " Nabanje kubaka ubumenyi nkareba niba ibyo ndigukora byantungira umuryango, sinite ku kwamamara”.
"Kunyurwa"
Pendo yatangaje ko indangagaciro ya kabiri yamuranze
ari ukunyurwa. Umunyamamuru ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA
Anita Pendo, yavuze ko ubuzima bwe bwaranzwe no kunyurwa uko ari no kwakira
ubuzima abayeho bigatuma yishimira ibyo afite.
Anita Pendo yagize ati “ Kunyurwa n’urwego ndiho
byagiye bimfasha, ngakomezwa no kudatakaza umurongo w’icyo ndiho”.
"Uburere"
Uyu mugore wakunzwe mu mwuga w’itangazamakuru yavuze
ko kugendera mu burere yahawe byamurinze ibintu byinshi, bikamurinda kurengera
no kwangiza intego ze.
Ati “ Mu byo dukora byose akantu k’uburere uba
warahawe gakwiye kuguma muri wowe. Hari imipaka ntagombaga kurenga ku bw’uburere
nari narahawe, hari ibyo ntakoraga”.
Yatangaje ko hari byinshi byamuvuzweho bibi
abeshyerwa ariko akirengagiza amagambo yose ahubwo agahangayikishwa n’ahazaza
yifuzaga kubaka.
Pendo wibasiwe cyane ku buzima bw'urukundo n'ibindi, yavuze ko yize gukomera mu bimubabaza akirengagiza ibivugwa.
Ashimira abanyarwanda bamugiriye icyizere yaba mu
bibi no byiza byose yakoze, ko aho yatsikiye bamufashe ukuboko bakamuzamura bakamwereka urukundo.
Anita Pendo yavuze ko uburere yahawe mu bwana bwamurinze ibibi byinshi
Pendo umubyeyi w'abana babiri yanyuzwe n'ubuzima bituma yiyubakira izina mu myuga ye
TANGA IGITECYEREZO