Ikipe ya Kicukiro mu Bagabo n’iya Gasabo mu Bagore, zegukanye irushanwa rya Wheelchair Basketball ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga.
Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk'imasoro mu cyanya cy'inganda, ku kibuga cya Stecol, rikaba ryarabye tariki 2 Ukuboza 2023.
Amakipe asanzwe akina muri Shampiyona ya Wheelchair Basketball, ryabaye mu gihe kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukuboza 2023, ari Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga.
Mu bagabo, ikipe ya Kicukiro ni yo yegukanye igikombe nyuma yo kwitwara neza igatsinda Eagles amanota 6-2 ku mukino wa nyuma.
Kicukiro yari yitwaye neza mu mikino yabanje irimo uwo yatsinze Gicumbi 5-2 na Gasabo amanota 7-1, Eagles 5-2 na Indangamirwa 6-4.
Eagles yatsinzwe na Gicumbi amanota 9-2 na Kicukiro 5-2, mbere yo gutsinda Gasabo 6-3 na Gicumbi 9-2.
Gasabo yasoreje ku mwanya wa gatatu ikurikiwe na Gicumbi naho Indangamirwa isoza irushanwa ari iya gatanu. Mu bagore, igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Gasabo nyuma yo gutsinda iya Kicukiro amanota 6-4.
Move Dream itaritwaye neza mu mikino ibiri yakinnye, yasoreje ku mwanya wa gatatu muri iki cyiciro nyuma yo gutsindwa na Kicukiro amanota 6-1 na Gasabo amanota 5-1.
Umunyamabanga Mukuru wa NPC Rwanda, Dr. Mutangana Dieudonné yitabiriye iri rushanwa ari kumwe na Mugabe Aristide uyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Irushanwa ryasojwe hakinwa umukino w’abakinnyi b’intoranywa [all-star] mu makipe y’abagabo yitabiriye.
Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) yateguye iri rushanwa ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), gahunda ya “Make Way Programme” ifasha urubyiruko by’umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije n’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge Rwanda.
Hatanzwe ibihembo ku makipe yitwaye neza mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'abafite ubumuga
TANGA IGITECYEREZO