Hashyizweho ukwezi ko gukangura simukadi na Momo za MTN bimaze igihe byarasinziriye, hanatangwa poromosiyo yaba ku bakozi batanga serivisi "Agent" ndetse n'abakiriya muri rusange.
Tsinda na MoMo ni ubukangurambaga bushya bw'aba Agent ba MTN Rwanda buzamara ukwezi, aho umu Agent azajya afasha abakiriya ba MTN gukangura nomero za MoMo zitagikoreshwa, gushishikariza abakiriya kugura ama inite bakoresheje MoMo;
Gushishikariza abakiriya ba MTN gushyira muri telefone zabo Apulikasiyo ya Momo [ku Downloading MoMo App] no kubigisha uko ikoreshwa, bikamuhesha amahirwe yo gutsindira 50,000 Frw, Miliyoni 1 Frw ndetse na Moto buri cyumweru.
Iyo promotion ije ari igisubizo ku ba Agent, n'aba Freelancer kuko kuri komisiyo babonaga hiyongereyeho amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye buri cyumweru, aho ibihembo bizajya bitangwa ari 50, 000 Frw 100, 000 Frw, 300, 000 Frw kugeza kuri Miliyoni 1 Frw.
Biteganijwe ko mu mpera z'ukwezi, abanyamahirwe bazatsindira moto kubafasha mu ngendo zabo no mu bushabitsi. Ni promotion y'agahebuzo yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza 2023 mu muhango wabereye ku Isoko rya Kimironko.
Abashinzwe gutanga serivisi za MTN ku bakiriya "Agent", bifuza kwitabira iyi gahunda yabashyiriweho, barasabwa gukanda *782# bagakurikiza amabwiriza. Naho abakiriya ba MTN bafite numero zimaze amezi atatu zidakoreshwa, Mobile Money zabo cyangwa simukadi zabo byarasinziriye, barasabwa kwegera abakozi ba MTN bakabafasha.
Hatangijwe ukwezi ko gukangura konti za Momo zasinziriye no gakangura Simukadi zimaze igihe zidahamagara cyangwa zitagura Interineti
Hazajya hatangwa moto nshya buri cyumweru
MTN yahaye iminsi mikuru abafatabuguzi bayo ibashyiriraho promotion ihebuje
AMAFOTO: Dieudonne Murenzi - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO