RFL
Kigali

Lupita Nyong'o yifurije isabukuru Chadwick Boseman umaze imyaka 3 yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/11/2023 18:07
0


Mu gihe nyakwigendera Chadwick Boseman umaze imyaka 3 n'igice yitabye Imana, hizihizwa isabukuru ye yari kuba yujuje imyaka 47, Lupita Nyong'o yayijihije ku mugaragaro ndetse anamwita 'Intwali'.



Imyaka ibaye itatu (3) Isi ibuze umukinnyi wa filime w'icyamamare Chadwick Boseman, wubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu 2018 ubwo yakinaga filime yahinduye Ubuzima bw'abirabura yitwa 'Black Panther'. 

Tariki 28 Nyakanga 2020 ni bwo Chadwick Boseman benshi bitaga 'T'Challa' yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yaramaranye imyaka 2. Abafana be by'umwihariko abakunzi ba sinema bashenguwe n'urupfu rwe hamwe n'ibyamamare bakoranaga dore ko yarafite imyaka 44 y'amavuko.

Mu bashenguwe n'urupfu rwe harimo icyamamarekazi Lupita Nyong'o ari we banakinanye muri 'Black Panther' ari abakunzi. Mu buzima busanzwe aba bombi bari inshuti magara ndetse banakunze kubigaragaza mu bihembo bagiye batsindira aho buri umwe yashimiraga mugenzi we ari nako bitana 'Abavandimwe'.

Iyaba Chadwick Boseman akiriho yari kuba yujuje imyaka 47 y'amavuko

Kuri ubu ibyamamare bitandukanye byifurije isabukuru nziza Chadwick Boseman wari kuba yujuje imyaka 47 y'amavuko uyu munsi. By'umwihariko Lupita Nyong'o yongeye kwerekana ko amukumbuye ndetse anamwita 'Intwayi ye y'inshuti'.

Amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, Lupita yise Chadwick 'Intwali'

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, munsi y'ifoto ye na Chadwick Boseman barikumwe na Michael B.Jordan hamwe na Ryan Coogler wanditse akanayobora 'Black Panther', yanditse ati: ''Mu kwizihiza isabukuru y'intwali y'inshuti yanjye, nahawe umugisha wo kubana nawe mu gihe cye yamaze ku Isi''.

Lupita na Chadwick babaye inshuti zikomeye kuva mu 2018 bahurira muri filime yaciye ibintu ya 'Black Panther'

Lupita Nyong'o uvuka muri Kenya w'imyaka yakomeje agira ati: ''Iyi foto twari mu mujyi wa Seoul muri Korea twagiye kwamamaza filime ya Black Panther igice cya mbere''. 

Ibi abyanditse ku mugaragaro nyuma y'amezi atatu abwiye People Magazine ko urupfu rwa Chadwick Boseman rwamubabaje cyane ndetse ko kugeza nubu ko bikimubabaza nk'uko byamubabaje ku munsi yitabaga telefone y'umugore we imubwirako yamaze kwitaba Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND