Kigali

Inama ya Bahavu Jeannette ku bantu bihambira ku byabananiye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/11/2023 8:05
1


Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette yatanze inama ku bantu bizirika ku bintu badashoboye nyamara hari byinshi bashoramo imbaraga.



Usanase Bahavu Jeannette  umwe mu bakunzwe muri sinema nyarwanda,  yibukije abantu ko badakwiye kwihambira ku byabananiye, ahubwo bagashora imbaraga zabo  mu byo bashoboye, ndetse yibutsa abakunzi be ko nyuma ya byose ibyari bigoye bishira  umuntu agatsinda.

Mu magambo ari mu rurimi rw'icyongereza yanyujijwe ku rukuta rwa Instagram ye, Bahavu Jeannette  yavuzeko bikunze kugaragara ko nta cyizere gihari kugirango umuntu agere ku nzozi ze, bikarangira bikunze igihe habayeho kwihangana.


Umukinnyi wa filime Bahavu  yanditse agira ati "  Stop to fix things you're bad at and focus on things you're good at.Remember it's always seem Impossible until it's done".

Bahavu yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo City Maid, Impanga Series, n'izindi. Ni umwe mu bagore bamaze kugera kuri byinshi binyuze muri uyu mwuga wamuhiriye, nko gutsindira ibihembo byinshi, kugira filime ze bwite n'ibindi.


Bahavu Jeannette yatsindiye ibihembo birimo n'imodoka

Uyu mugore yasabye buri wese umukurikira kutarambirwa muri ubu buzima, ariko bagakora ibyo bashoboye aho gutakaza umwanya bihambira ku byo badashoboye.


Yasabye abamukurikira kugerageza ibyo bashoboye


Yagize ati " It's always seem Impossible until it's done"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukabanani sopherene 1 year ago
    Ndamukunda cyane nanjye numva natera ikirenge mucye! Antera imbaraga icyo namwifuriza azarame!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND