RFL
Kigali

Gicumbi: Umwana w'imyaka 8 yishe musaza we w'imyaka 5

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/11/2023 16:02
0


Mu karere ka Gicumbi umwana w'imyaka umunani yishe murumuna we w'imyaka itanu nyuma yo kumukubita isuka barimo bakinisha.



Ku mu goroba wo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, umwana w'umukobwa w'imyaka umunani warimo akina na musaza we w'imyaka itanu, bakinishije  isuka kugeza ubwo yayimukubise ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune aho nyina w'aba bana yari avuye guhinga hanyuma agakomereza mu mirimo ya nimugoroba yo mu rugo agasiga abana bakina.

Aba bana batari bafite ubitaho, umukuru w'umukobwa yaje gufata isuka ya majagu mu gukina na musaza we arayimukubita ahita ahasiga ubuzima nk'uko byemejwe n'umuyobozi w'irangamimerere muri uyu murenge.

Amakuru ducyesha Igihe ni uko umugabo w'uyu mugore akaba ari Se w'aba bana  ntabwo yari yakagera mu rugo mu gihe nyina w'aba bana we yarimo atunganya akazi k'umugoroba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND