RFL
Kigali

Byinshi ku muhanzi muto uherutse gusinya muri Wasafi ya Diamond

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/11/2023 14:08
0


Mu minsi yashize nibwo Diamond yatunguranye asinyisha umuhanzi ukiri muto utari uzwi muri Tanzania yiyemeza kumugira igihangange mu muziki.



Wasafi Classic Baby ni inzu ireberera inyungu abahanzi batandukanye yashinzwe na Diamond Platnumz mu mwaka wa 2015 kugira ngo afashe abahanzi bagenzi be gushyira umuziki wa  Tanzania ku ruhando mpuzamahanga.

Akimara kuyishinga, ku ikubitiro yahise asinyisha umuhanzi Harmonize batandukanye mu mwaka wa 2019, hakurikiraho Queen Darlen kugeza magingo aya ukiyibarizwamo, Rayvanny wavuyemo 2022, Lava Lava, Mbosso na Zuchu bose bagikorera umuziki muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Mu kwezi gushize nibwo Diamond yatangaje ko agiye gusinyisha umuhanzi mushya muri Wasafi uza gukura ku ibere Zuchu waherukaga gusinya muri Wasafi mu mwaka wa 2020.

Ku wa 17 Ugushyingo, ubwo bari mu birori bya Swahili Night, Diamond yaboneyeho atangaza ko umuhanzi mushya wasinye muri Wasafi Classic Baby ari umwana ukiri muto witwa D Voice.

Abantu haba muri Tanzania cyangwa hanze yayo  ntabwo bari bamuzi ndetse nta muntu wari rye mu muziki. Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye D Voice akora ikiganiro kigaruka ku buzima bwe n'amateka ye kugira ngo abantu bamenye D Voice wasinye muri WCB .

Ikiganiro kirekire D Voice yanyujije kuri Youtube, yavuze ko amazina yahawe n'ababyeyi be ari Abdul Khamis Mtambo akaba akoresha izina rya D Voice mu muziki. D Voice yarikuye ku bantu bavugaga ko afite ijwi rinini kandi ryiza ahitamo kwitwa D Voice.

D Voice avuka mu karere ka Rufigi mu cyaro cyo muri Tanzania. Ubuzima bwe bwose ntabwo yari yarigeze abaho mu mujyi kuko kuva mu bwana bwe yiberaga mu karere ka Rufigi.

D Voice afite imyaka 19 kuko yavutse mu mwaka wa 2004 akaba ari umwana wa gatatu iwabo wakuriye mu idini cyane. Amashuri ye abanza ndetse n'ayisumbuye yayigiye ku ishuri rya Kijichi.

Ubwo yamenyaga ko afite impano mu muziki, D Voice yigaga mu mwaka wa gatatu hanyuma inshuti ye yitwa Abdala imukomera ingoma nawe aratangira araririmba. Umwalimu wamwigishaga icyo gihe yatangaje ko yamubonagamo impano cyane ko ibyo yakoraga byose wasangaga arajwe ishinga no kwiririmbira.

Nyina wa D Voice witwa Salama Ally Kawambwa yatangaje ko yamubonyemo impano kuva ku myaka hagati y'umunani n'icyenda akajya amubwira ko azaba umuhanzi.

Ku rundi ruhande, D Voice yakundaga kumva cyane indirimbo za Diamond Platnumz kandi ari umuhanzi akunda ndetse agakunda imiririmbire ya Lava Lava usanzwe nawe akorera umuziki muri WCB.

Nyuma y'uko amaze gukura, D Voice yatangiye gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi ndetse akajya ananindikira indirimbo abahanzi bakiri bato muri Tanzania. Nyuma y'uko abantu bamubonyemo impano baza kumujyana muri Studio gukora indirimbo.

Nyuma D Voice yaje gukora amashusho magufi arimo aririmba hanyuma ayashyira ku mbuga nkoranyambaga. DJ Kidogodogo niwe wayibonye hanyuma ayereka Zuchu.

Zuchu yahise akunda iyo ndirimo amusaba ko bayikora ni uko D Voice baramuhamagara kugira ngo bamubaze ku mikorere y'iyo ndirimbo, yaje   guhura na Zuchu bwa mbere atari yahura na Diamond Platnumz.

Nyuma y'uko Zuchu yumvishe indirimbo za D Voice ndetse n'imiririmbire, Zuchu yoherereje amashusho Diamond Platnmuz utari uri muri Tanzania hanyuma nawe akunda imiririmbire ye batangira ibiganiro byo kumusinyisha muri WCB.


D Voice ni umwana wa gatatu mu muryango akaba afite imyaka 19


D Voice niwe muhanzi mushya muri Wasafi Classic Baby WCB


Zuchu niwe wakinguriye D Voice amarembo yinjira muri WCB


Agitangazwa nk'umuhanzi mushya muri WCB, D Voice yahise ashyira hanze album yise Swahili Kid



Nyuma yo kumusinyisha, Diamond Platnumz yahaye impano y'umukufi D Voice

">Reba ikiganiro kigaruka ku buzima bwa D Voice







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND