Ikipe y'igihugu "Amavubi" y'abatarengeje imyaka 18 yerekeje muri Kenya mu mikino ihuza ibihugu byo muri aka Karere CECAFA.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu ndetse na sitafu ibaherekeje, bafashe indege berekeje muri Kenya aho iyi mikino izabera. Iyi mikino izatangira tariki 25 Ugushyingo, isozwe tariki 8 Ukuboza 2023.
Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa 03:00 agera i Nairobi ku kibuga cy'indege cya JOMO KENYATA i saa 04:30 za Kigali.
Bagumye ku kibuga cy'indege mu gihe cy'isaha n'igice nyuma bafata indege yerekeza Kisumu ku isaha ya saa 06:50, aha Kisumu akaba ariho imikino izabera.
Urutonde rwa nyuma umutoza ahagurukanye
1.Kwizera Pacifique
2.Niyigena Abdul
3.Ishimwe Moise
4.IIrakoze Jean Paul
5.Sibomana Sultan Bobo
6.Tinyimana Elisa
7.Hoziana Kennedy
8.Ruhamyankiko Yvan
9.Ishimwe Chris
10.Byiringiro Eric
11.Iradukunda Pascal
12.Dayishimiye Barthazard
13.Irakoze Wilson
14.Rukundo Olivier
15.David Okoce
16.Ntwali Anselime
17.Niyonkuru Protegene
18.Ntwali Muhadjiruna
19.Byiringiro Benoin
20. Ndayishimiye Didier
21.Kwizera Ahmed
22.Kabera Bonheur
Kayiranga Jean Baptiste niwe mutoza mukuru, mu gihe yungirijwe na Lomami Marcel.
U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere aho ruri kumwe na Kenya yakiriye iyi mikino, Somalia ndetse na Sudani.
Abakinnyi 22 nibo bagiye guhagararira u Rwanda muri CECAFA ya U18
Amavubi ya U18 azatangira imikino yayo akina na Somalia
TANGA IGITECYEREZO