Igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Pastor Bonus Choir kigiye kuba ku nshuro ya gatatu hatambutswa amashimwe ndetse bahimbaza Imana no gushimisha abakunzi b'ibihangano byabo.
Korari Pastor Bonus yo muri Cathoric ibarizwa muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge CST (College of Science and Technology) icyahoze ari KIST-KHI, igiye gutaramira abakunzi bayo.
Mu kiganiro n'umwe mu bayobozi b'iyi korari yagarutse ku ntego nyamukuru z'iki gitaramo. Ati" Ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu, kikazaba kigamije kumurika impano z'abanyamuziki ndetse no guhimbaza Imana".
"By'umwihariko Korari izaririmba muri iki gitaramo indirimbo zirenga 28 harimo n'izayo yahimbiwe. Iki gitaramo kandi cyizaba cyirimo indirimbo ziri mu njyana zitandukanye haba izimenyerewe nka Classic, izo kubyina n'izizwi nka akapera".
Iki gitaramo kizaba Kuya 9 Ukuboza 2023, kibere kuri University of Rwanda (UR-CST)/Muhabura block/P001, isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Biteganijwe ko abanyeshuri bazishyura 2000 Frw, 5000 Frw ku bifuza imyanya isanzwe naho imyanya y'icyubahiro ni 10,000 Frw.
Ku bifuza kugura ama tike bazishyura bakoresheje MoMo pay ariyo: 374216 iri mu mazina ya Gisele akaba umubitsi wa Korari.
Pastor Bonus Choir igiye gutaramira abakunzi bayo
Biteguye kuririmbira Imana bayihimbaza
Ni igitaramo ngarukamwaka kizaba ku nshuro ya gatatu
TANGA IGITECYEREZO