Zikomo Africa Awards ni ibihembo mpuzamahanga bimaze kubaka izina bitewe n'agaciro bikomeje guhesha umugabane wa Africa binyuze mu gushimira abitwaye neza mu ngeri zitandukanye zirimo imyidagaduro, ubuzima, imideli, imikino, politike n'ibindi.
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023 mu birori byatangiye mu masaaha ya saa moya saa mbiri n ibwo hatanzwe ibihembo bya Zikomo Africa Awards 2023 byihariwe na Tanzania kimwe mu bihugu bikomeje gukataza mu bikorwa bitandukanye.
Ibi birori byaranzwe n'imbyino, imyiyereko y'abahanzi n'abanyamideli, byitabirwa na ba Ambasaderi b'ibihugu bitandukanye na Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Zambia.
Nyuma yuko muri 2022 atari yabashije kwegukana igikombe muri iri rushanwa, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, byarangiye yegukanye igikombe cya 'Best Motivational Speaker of the Year' [Umuntu uvuga rikijyana muri Africa].
Miss Mutesi Jolly yegukanye iki gikombe ahigitse abandi bakomoka mu bihugu binyuranye muri Africa barimo Simon Ssenkaayi wo muri Kenya, Timothy Zambia wo muri Zambia, Paul Magola wa Tanzania na Epi Mabika wo muri Zimbabwe.
Uretse 'Best Motivational Speaker of the year' yegukanywe na Mutesi Jolly [ntiyabashije kujya muri Zambia kwakira igikombe cye], abandi begukanye ibihembo harimo Kim Madzikane wabaye ‘Best Enterpreneur’, Yeriko Nyerere wahawe icya ‘Best Author’, Nambulelo Mhlongo wabaye ‘Best Supporting Actress’ n'abandi.Mbere y'uko ibi bihembo bitangwa, ababyitabiriye basuye Chemuka bajya gukina na Cheetah. Abagezeho mbere babanje gusura rimwe mu mashuri ya Zikomo Charitable Trust itegura ibihembo bya Zikomo Africa, mbere y'umuhango nyir'izina.
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bagize umwanya wo gusura ba Ambasaderi b'ibihugu byabo, aho bari kumwe n'uwa Tanzania. Leta ya Tanzania yashimye uko abaturage bayo bitwaye muri Zikomo dore ko bari mu bacyuye ibihembo byinshi.
TANGA IGITECYEREZO