Kigali

Ibintu ni 3 byo gukoresha! Amavubi yaganirijwe mbere yo gucakirana na Zimbabwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/11/2023 8:47
0


Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA,Munyantwali Alphonse yaganirije abakinnyi b’Amavubi mbere y'uko bacakirana na Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.



Kuri uyu wa Gatatu saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye nibwo uyu mukino wo mu itsinda C u Rwanda ruribwakire utegerejwe. Abasore b’Amavubi bari bamaze iminsi ibiri bakorera imyitozo kuri iyi sitade ndetse baba no mu karere ka Huye,ku munsi w'ejo ku wa kabiri ubwo barangizaga imyitozo ya nyuma basuwe n’abayobozi batandukanye bo muri FERWAFA.

Perezida wa FERWAFA ,Munyantwali Alphonse mu kiganiro yabahaye yababwiye ko bagomba gukoresha ibintu 3,ubwenge,umutima n’imbaraga zabo ubundi bagatanga intsinzi ndetse anababwira ko babizeye.

Yagize ati”Twishimiye ko mugejeje uyu munsi mumeze neza ntawavunitse,ntawigeze agaragaza imyitwarire mibi, ibyo ni iby’ingenzi .Ariko dushimira buri wese imbaraga ashyiramo kugira ngo agere kuri uru rwego aho igihuhgu kiguhamagara kugira ngo ugikinire”.

“Ntabwo ari buri wese uhamagarwa, abakinnyi b’Abanyarwanda dufite ni benshi ariko ni mwebwe mwahamagawe kugira ngo muzadukinire umupira w'ejo mukinire igihugu cyanyu”.

"Ibyo rero byaturutse ku mbaraga za buri umwe ndetse n’imbaraga twashyizemo twese .Ibyongibyo ntawabura kubibashimira ariko icyo navuga byose ibyongibyo ejo nibwo dutegereje umusaruro".

"Ejo dutegereje umusaruro, ntimugire igitutu kidasanzwe, mwaritoje ,ibyo mwitoje gukora murabizi icyo nababwira gusa ni ibintu 3 byo gukoresha ,ni ubwenge ni umutima n’ingufu zanyu.Ubwenge ni ukuvuga  ni tekenike mwitoje ,umukino wanyu mwitoje umutoza yabahaye. Ejo dushaka intsinzi kandi izaboneka umupira tuwutere turabizeye".

“Urwego mugezeho ntabwo uri urwo kubwirizwa ngo uzakine utya, ngo uzitange ni ukubisubiramo gusa ariko icyatuzanye ni ukubabwira ko turikumwe na mwe mu buryo bwose bushoboka.Igishoboka tuzagikora keretse  ikitazaba ubushobozi bwacu ,ikizaba ubushobozi bwacu kugira ngo ikipe yacu,abakinnyi bacu bamere neza kandi bakine neza tuzagikora”.

 “Turashimira na bagenzu banyu cyane cyane abaturutse hanze ko mwagiye mugerageza mu gihe mwari mufite kugira ngo mubihuze n’ibihe muzi,hari abaje mu gicuku hari abaje ryari,ibyongibyo byose niwamutima navugaga”.

“Icyo nababwira uko turi ahangaha abenshi murimo imyaka itandukanye ,n’abarangije umupira kera batagikina turashaka ko dukomeza kuba umuryango umwe cyane cyane abakuru dushyigikira abato kugira ngo aho tutageze mu myaka yashize,uyu mwaka ,ukurikira,mu myaka 3 iri imbere kugira ngo tuzabe tugeze kurundi rwego”.

Kapiteni w’Amavubi ,Bizimana Djihadi we yavuze ko biteguye gutanga imbaraga zose ubundi bagatanga ibyishimo. 

Umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi yaherukaga gukina ni uwo bari bakiyemo Senegal banganya igitego 1-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.


Perezida wa FERWAFA,Munyantwali Alphonse wasabye abakinnyi b'Amavubi intsinzi


Abakinnyi b'Amavubi biteguye gucakirana na Zimbabwe kuri uyu Gatatu 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND