Umukinnyi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca yasabye inzego z'ubuyobozi n'ubuvuzi gukurikirana urubyiruko ruri kwishora mu ngeso zangiza ahazaza habo.
Nyambo Jesca wamenyekanye muri filime nyarwanda nka Miss Nyambo, yatanze inama ku bakobwa bakomeza kunywa imiti ibarinda gusama batarabyara, asaba abayobozi kuganiriza abo bakobwa bakomeje guhitamo kwiyangiriza.
Mu kiganiro na Inyarwanda, Miss Nyambo yasabye inzego z’ubuyobozi gukorana n’ibitaro bagakumira iyo mico y'abo bakobwa bafata imiti ibarinda gusama, nyamara bakikururira ibindi bibazo birimo gutinyuka ingeso z'ubusambanyi.
Ati “ Ntekerezako bajya kuboneza urubyaro kwa
muganga. Nkuko udashobora kujya kwa muganga cyangwa mu mavuriro yandi uvuge ngo mumpe
umuti wo gupfa bawuguhereze, nabwo byaba byiza abaganga babanje kumenya impamvu uwo mukobwa
aboneza urubyaro.
Yasabyeko, abo bakobwa bacyirwa n'ibitaro cyangwa ahagurishirizwa imiti (Pharmacy) bakwigishwa ubundi buryo bakoresha birinda gusama aho gukoresha
iyi miti ishobora gutuma bahura n’izindi ngaruka nyuma, zirimo no kubura urubyaro kuko biyangije.
Nyambo Jesca wamamye muri filime nyarwanda avugako, urubyiruko ari ahazaza h’Igihugu bityo
badakwiye kwiyangiriza batakaza n’amahirwe yo kuzibaruka abana, bari
kuzaba ingirakamaro ku miryango n’Igihugu muri rusange.
Yibukije abakobwa ko bakwiye kwirinda impamvu zatuma
bicuza igihe bahuye n’ingaruka zibangamira ubuzima bwabo kandi barabigizemo
uruhare. Kuri we avuga ko Inzego z'ubuyobozi zakora ubukangurambaga bwigisha abana b'abakobwa uko bafata ubuzima bwabo.
Miss Nyambo ati “ Twirinde rubyiruko kuko nitwe
mbaraga z’Igihugu nitwe bayobozi b’ejo
hazaza n’abazadukomokaho".
Uyu mukinnyi wa filime Miss Nyambo yagarutse ku
babyeyi batakaje inshingano yo kuganiriza abana babo, bigatuma batamenya ingaruka zo
kwishora mu ngeso mbi zirimo iz’ubusambanyi.
Kutaganiriza abana bituma abo bana baganirizwa na
bagenzi babo, bityo bigatuma bashobora guhabwa inama zibaroha, rimwe na rimwe
bakabyishoboramo kubera amatsiko byabateye kuko bataganirijwe.
Nyambo yagarutse ku buryo bwinshi bwakwifashishwa birinda gusama inda zitateganijwe harimo no gukoresha agakingirizo bakirinda gusama, aho gukoresha iyo miti ituma bisanzura
bakumvako ikibazo cyo gusama cyakemuwe, nyamara bakaba bahura n’indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA.
Nyambo Jesca wamenyekanye nka Miss Nyambo asaba abakobwa kwirinda kuboneza urubyaro mbere yo kubyara
Nyambo Jesca yamenyekanye muri filime za killerman ndetse akunzwe no muri filime ye yitwa " The Message"
yabwiye abakobwa baboneza urubyaro ko bangiza icyizere cy'umuryango nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO