FPR
RFL
Kigali

Gen-Z Comedy: Rufendeke, Isekere nawe na Obed mu bafashije abanya-Kigali gutangira neza Ugushyingo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:3/11/2023 14:45
0


Mu isekarusange rya Gen-Z Comedy ryahuje imbaga muri Camp Kigali, abanyarwenya b'ikiragano gishya bahanzwe amaso muri iyi minsi, bashimishije cyane abiganjemo urubyiruko, ibitwenge bibarwaza imbavu.



Nta gihe kinini gishize umwuga wo gutera urwenya cyangwa gusetsa abantu [Comedy] uheshejwe ikuzo, ngo abawukora batangire kuwusaruramo ndetse kuri ubu hari benshi utunze kandi hari impano kabuhariwe zivuka buri munsi.

Ntabwo ari uko Abanyarwanda bari basanzwe bayobewe ko "guseka byongera iminsi yo kurama", ahubwo ni uko abari bifitemo iyo mpano batari babizi ko bashobora kuyigurisha, ukeneye guseka no kuruhuka mu mutwe akabanza kubigura, aka ya mvugo ngo ’ibyishimo birahenda’.

Kuya 3 Ugushyingo 2023 isekarusange rizwi nka Gen Z Comedy rihuza abanyarwenya batandukanye ryasize amateka binyuze mu rwenya rwatambukijwe n’aba banyempano badasanzwe.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abanyarwenya batari bacye. Isekere nawe witwara nk’umuvugabutumwa yatembagaje abantu, umukobwa Kadudu arangaza benshi, umunyarwenya wamenyekanye nka Rumi atanga ibitwenge;

Obed Fransis ahuza benshi, Muhinde wakundiwe ubugufi bwe ashimisha abasetsi, Tizzy arwaza abantu imbavu naho Rufendeke wafatanije na Keffa asoza benshi bakinyotewe guseka.

Kadudu umwe mu bakobwa babiri bari kubarizwa muri iri tsinda yagarutse ku ndirimbo ya Israel Mbonye yitwa “Nk'umusirikare”, avuga ko igiye kujya ikoreshwa n’abasirikare bihindukira benshi ibitwenge.


Umukobwa witinyutse akamenyekana nka Kadudu yasekeje abafana

Umunyarwenya Rumi yasekeje abantu ubwo yabaraga inkuru y’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe wiherereye mu muganda abantu bamureba [Aho kujya mu bwiherero]. Ni umwe mu banyarwenya bari gutanga icyizere cy’ahazaza.


Umunyarwenya Rumi akomeje kugaragaza impinduka mu gutambutsa urwenya

Tizzy umunyarwenya usetsa abantu bakarangara nawe ahagaze neza muri uyu mwuga ndetse bigaragara ko ari impano ye ikwiye gushyigikirwa. Yazamuye ibitwenge bya benshi ubwo yasererezaga Kevin Kade waririrmbye indirimbo yitwa “Ndamutatamura”.


Tizzy usetsa benshi yagaragaje ko impano ye ikomeje kwaguka

Umuvugabutumwa w’umunyarwenya Isekere nawe, usetsa abantu agatahana akayabo k’amafaranga, yaganiriye ku munyamideri Franco utagira umusatsi avuga ko afite akabati kuzuye ibisokozo.


Uyu muhanga mu gusetsa adaseka, akunze kwibanda ku ijambo ry’Imana atanga ingero


Uko ahamagawe ku rubyiniro ashimisha abakunzi be bakamuha amafaranga

Obed Francis yasekeje abantu ubwo yavugaga inkuru y’umuzunguzayi yasanze avuga ngo “Trois cent eshatu ni icyatanu, aho kuvuga ngo "amasogisi atatu ni 1,500 rwf”.


Uko iminsi yicuma ni ko yiyungura byinshi ndetse agaharanira kugera ku nzozi ze

Iri huriro ryakomeje gususurutswa n’umunyarwenya Muhinde wamenyekanye akanakundirwa ko ari mugufi bitewe nuko yakunze kubigaruraho asetsa abantu n’abandi bamutangaho urugero.

Ubwo yari ku rubyiniro yavuze ko Clapton Kibonge yagiye kwishyirishaho Tattoo (kwiyandikaho) ya kwasiteri (Coaster), bakamubwira ko bitakunda kubera ananutse icyakunda ari uko bamwandikaho Min Bus (imodoka nto).


Muhinde umwe mu banyarwenya bakunzwe yatanze ibyishimo ku bakunzi be

Rufendeke urambye mu gusetsa abantu yafatanije n’inshuti ye bakoranye umwuga wo gutambutsa urwenya imyaka myinshi, Keffa, banezeza benshi.


Batambukije urwenya rutandukanye ndetse basetsa abitabiriye ubwo basubiragamo indirimbo z’abahanzi bakaziririmba mu buryo bwabo


Abitabiriye iri sekarusange banejejwe n'abanyarwenya bari gutera imbere


Junior Giti n'umugore we bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya


Umunyamakuru wa Frash Tv Munezero Milly nawe yitabiriye


Uncle Austin umunyamakuru wa Kiss FM yitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Kevin Kade mu bitabiriye igitaramo cy'abanyarwenya

Benshi banejejwe n'urwenya bumvaga


Umuramyi mu ndirimbo ziramya Imana, Zikama Tresor, yitabiriye iri sekarusange


Bamenya wamamaye muri filime nyarwanda yitabiriye iki gitaramo cy'ibyishimo


Umunyamuziki Element akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo yitabiriye


Umwe mu basizi bahagaze neza Rumaga yitabiriye igitaramo cyo guseka

Umunyamakuru Musoni Fredy yatwawe n'ibitwenge kubera abanyarwenya


Umunyamideri Franco watanzweho ingero kenshi n'abanyarwenya yizihiwe


Umunyarwenya Dudu nawe yitabiriwe iri sekarusange ashyigikira bagenzi be


Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo bataha batabishaka


Gen-Z Comedy yitabirwa n'abantu b'ingeri zose biganjemo urubyiruko

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MU ISEKARUSANGE

AMAFOTO: Fredy Rwigema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND