Umunyamakuru Anita Pendo yaganirije urubyiruko ku rugendo rwe mu myuga yamenyekanyemo irimo n’itangazamakuru anatanga inama zabafasha kugera ku nzozi.
Umushyushyarugamba, umunyarwenya, akaba n’umuhanga
mu kuvangavanga imiziki, Anita Pendo, ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yagarutse ku rugendo rwe mu myuga yamenyekanyemo, akomoza ku mbogamizi
yahuye nazo n’ibyamufashije kuzirenga.
Uburyo Pendo yakiriwe ku rubyiniro mu gitaramo cy'urwenya Gen-Z Comedy cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, byazamuye
amarangamutima ye ashimira buri wese witabiriye, umwe mu bafana be amusanga ku
rubyiniro amuha amadorari mu kugaragaza ko yamwihebeye.
Anita Pendo wari utegerejwe na benshi yaganiriye ku rugendo
rwe rw’itangazamakuru, uburyo yinjiye mu mwuga wo kuvanga imiziki no gushimisha
abantu, kuba MC cyangwa umushyushyarugamba n’ibindi.
Pendo yakunzwe na benshi mu myaka ishize ariko na n'ubu aracyayoboye
Mu kiganiro na Fally Merci utegura Gen-Z Comedy, Anita Pendo wamamaye nk’umugore wirwanyeho yavuze byinshi
byamukoze ku mutima birimo gushyigikirwa n’abantu benshi bakunze ibikorwa bye.
Mu bihe byamunejeje atibagirwa harimo igihe yageraga muri stade Amahoro akabona bose
barahagurutse, bamwishimira mu buryo budasanzwe. Ni bwo yamenye ko ibikorwa bye
bigera kure kurusha uko yabitekerezaga.
Anita Pendo wanyuze muri byinshi bimugoye ariko akabirenza
amaso ku bwo guharanira inzozi ze, yashinze agati ku bintu byatumye ahinduka
icyamamare mu myuga akora.
Ati “Ubuntu bw’Imana bwatumye nkomera mu mwuga,
biherekezwa no kwitwararika mu kazi ka buri munsi, ariko bihuye no kugira
ikinyabupfura binganisha ku ntambwe ikomeye”.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Anita Pendo yatangaje ko
imbogamizi yamukomereye yahuye nayo mu mwuga wo kuvangavanga imiziki (ubu DJ) ari iyo
kuvugwa nabi, kuko yawinjiyemo benshi mu gitsinagore batinya aka kazi.
Umukobwa wageragezaga kwinjira muri aka kazi, benshi
bamwitaga amazina asesereza arimo inshinzi, igishegabo, ikirara n’ayandi nkuko yakomeje kubigarukaho. Yize kuba umunyembaraga mu bimukomeretsa abasha
guhangana nabyo kandi aranesha.
Ubwo yagarukaga ku bibi biva mu kumenyekana nk’umusitari, yahereye ku kibazo rusange cyo kubaho ubuzima batifuza kubera gutinya amaso y’abantu, kuvugwaho ibintu bibi ubizi ko ubeshyerwa kandi bigasakara hose;
Gufatwa nk’umuntu
udasanzwe kandi ntaho utaniye n’abandi, ikibaye kikaremerezwa n’imbuga nkoranyambaga,
bityo n’abantu bakaba bakwanga kandi urengana.
Anita Pendo wabaye icyitegererezo kuri benshi cyane cyane igitsinagore, yasabye buri wese gukora ibyo akunda nka kimwe mu bifasha gutanga umusaruro, aho kwihata mu byo badashoboy.
Yabasabye kandi kwihangana mu byo bakora. Yagize ati “Shyira imbaraga mu byo ukunda, kora cyane kandi wihangane kuko nuca mu nzira y’ubusamo uzakomereka”.
Pendo ni umwe mu bagore bamaze kugera kure no kubaka izina rikomeye mu Rwanda binyuze mu gukora cyane no kubakira ku mwihariko wabo.
Nubwo yashoboye kurenga ibihe byari bimeze nk’urukuta
imbere ye, yatangaje ko hari igihe yahuraga n’ibibazo bimugoye akagira agahinda
gakabije ndetse rimwe na rimwe akumva yamanika amaboko akabivamo.
Mu byatumye arenga agahinda n’umubabaro, harimo kunyurwa, gukora cyane no kwizera Imana. Umushyushyarugamba Pendo ati “Kora cyane bizakunda kubera Imana, ibitazakunda ubyihorere bizaba atari ibyawe”.
Yashimiye benshi bamweretse urukundo kuva yinjira mu
ruhando rw’imyidagaduro, abashoboye bakazamura impano ze kugeza abaye
ingirakamaro kuri benshi n’Igihugu muri rusange.
Yatangaje ko nta gahunda yo gusubirana n'uwahoze ari umugabo we kuko yashatse undi mugore
Umunyamakuru Pendo yavuze ko umusaruro mwiza uboneka ku bihambiriye ku byo bakunda
Yamenyekanye nk'umugore wirwanyeho kandi koko yasimbutse imbogamizi nyinshi
Anita Pendo yaje mu iseka rusange rya Gen-Z Comedy n'abana be babiri b'abahungu
Aba bana bahawe impano muri iki gitaramo cy'urwenya
Byari ibitwenge gusa ubwo yakirwaga ku rubyiniro mu bafana be bamukunda
Anita Pendo yibukije abana b'abakobwa ko bashyigikiwe n'u Rwanda bityo bakwiye gukora cyane
Fally Merci ni umwe mu bashimishijwe n'imbaraga zaranze Pendo mu rugendo rwe rwo gutera imbere
KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFATIWE MURI GEN-Z COMEDY YABEREYE CAMP KIGALI
TANGA IGITECYEREZO