Kigali

Mu mezi 10 ashize habaye impanuka zikomeye 171 zibasiye abanyamaguru

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:31/10/2023 11:32
0


Polisi y'Igihugu yatangaje ko guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2023, habaye impanuka 171 zikomeye zibasiye abanyamaguru.



Mu bukangurambaga bwiswe "Gerayo Amahoro" bwa Polisi y'Igihugu bwabereye mu gihugu hose, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo iranga aho bagenewe kwambukira ndetse akebura abatwara ibinyabizinga bagonga abanyamaguru barimo kwambuka umuhanda.

Kuwa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, mu Mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwateguwe muri gahunda ya "Gerayo amahoro" hibanzwe ku kwibutsa abakoresha umuhanda bagenda n'amaguru kubahiriza imirongo iranga aho bagenewe kwambukira.

Ubukangurambaga kandi bwakomereje no mu Ntara zitandukanye z'igihugu, aho bwibanze ku gukangurira abanyeshuri kurushaho kwitwararika birinda amakosa arimo uburangare ashobora kubateza impanuka igihe bava cyangwa bajya ku ishuri, bakambukira umuhanda ahari imirongo yagenewe kwambukiramo abanyamaguru.

Kimwe n'ibindi byapa n'ibimenyetso, mu muhanda habamo imirongo y’umukara n’umweru ishyirwa aho abanyamaguru bagomba guhabwa umwanya bakambuka umuhanda nta nkomyi izwi nka Zebra Crossing mu rurimi rw'icyongereza.

Iyo mirongo abatwara ibinyabiziga bagomba kuyubahiriza, bayigeraho bakagabanya umuvuduko cyangwa bagahagarara kugira ngo abanyamaguru bambuke. 

Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, kuri ubu haracyagaragara bamwe mu batwara ibinyabaziga usanga batubahiriza amabwiriza y’iriya mirongo ndetse bigateza impanuka zikomeye. 

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023, kuva muri Mutarama kugeza mu mpera z'Ukwakira habaye impanuka 171 zikomeye kandi zagiye zibasira abanyamaguru.

Zimwe muri izo mpanuka zabereye muri iriya mirongo yambukirwamo n’abanyamaguru biturutse ahanini ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga. 

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasabye abanyamaguru iteka kwambukira umuhanda ahari imirongo ya yabigenewe akebura na bamwe mu batwara ibinyabiziga  bakomeje kuvogera abanyamaguru mu gihe bambuka umuhanda.

Yagize ati: ”Ubu bukangurambaga burareba ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda, ari abatwara imodoka, abatwara moto n’abanyamaguru, kugira ngo bajye bubahiriza iriya mirongo y’umukara n’umweru iha umwanya abanyamaguru kugira ngo bambuke umuhanda."

Yakomeje ati: "Kutubahiriza iriya mirongo bishyira bamwe mu kaga gakomeye harimo no kubura ubuzima. Ubukangurambaga burakomeza mu gihugu hose ku bakoresha umuhanda harimo n’abana b’abanyeshuri kugira ngo basobanurirwe akamaro k’iriya mirongo abanyamaguru bambukiramo n’uko bagomba kwitwara igihe bagiye kwambuka umuhanda.

Dukunze kubona imibare ya bamwe mu bashoferi b’ibinyabiziga bagendera ku muvuduko ukabije kandi bageze kuri iriya mirongo ndetse rimwe na rimwe bakayigongeramo abanyamaguru barimo kwambuka umuhanda. 

Hari na bamwe mu banyamaguru bambuka umuhanda barangaye batabanje kureba neza ko nta kinyabiziga kirimo kuza. Bamwe usanga baba barangairiye kuri telefoni, abagenda biganirira, abagenda bafatanye ku rutungu n'andi makosa, mbese ubona ntacyo bitayeho. Bigomba guhinduka tukirinda impanuka zose zituruka ku burangare."

ACP Rutikanga yibukije abakoresha umuhanda ko iriya mirongo kandi iburira abashoferi ko hashobora kuba hari umunyamaguru ugiye kwambuka umuhanda bityo igihe bayigezeho bagomba kujya bagabanya umuvuduko cyangwa bagahagarara, anavuga ko bibujijwe guyihagarikamo ikinyabiziga."

Ati: ”Iriya mirongo iha umutuzo abanyamaguru kugira ngo bambuke umuhanda batekanye, igihe umushoferi ageze kuri iriya mirongo agomba kugabanya umuvuduko cyangwa agahagarara kugira ngo ahe inzira abanyamaguru bambuke nta gihunga. 

Ntabwo ari ngombwa ko uhagarara cyangwa  ugabanya umuvuduko ari uko ubonye abantu bari hakurya bashaka kwambuka, ahubwo igihe cyose ugeze hafi y'iriya mirongo ugomba guhagarara.”

Yashishikarije abanyamaguru kujya birinda uburangare igihe bagiye kwambuka umuhanda kandi bakabanza kureba iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND