Inkongi y'umuriro yafashe agace gato k'inyubako irimo moteri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye), abahegereye bihutira kuhazimya nta kintu kirangirika.
Mu masha ya saa ine n'igice, inyubako ibikwamo moteri iherereye munsi ya salle ya kaminuza izwi nka Main Auditorium, yafashwe n'inkongi y'umuriro yatewe n'ubwinshi umuriro.
Abiganjemo abakora amasuku n'abacunga umutekano muri Kaminuza bifashishije umucanga n'ibitaka bihutira kuzimya iyo nzu kugira ngo idakongeza salle ya Kaminuza izwi nka Main Auditorium.
Nyuma y'uko iyi nyubako yari itangiye gucumba umwotsi, umuriro wahise uvanwaho hanyuma bakomeza kuzimya iyi nyubako ari na ko bazana kizimya mwoto batangatange umuriro utarafata inyubako ya Auditorium yari irimo abanyeshuri bigaga.
Cyakoze n'ubwo iyi nkongi y’umuriro yabaye, nta muntu yahitanye mu gihe ibyangiritse bitari byamenyekana ariko bikavugwa ko n'iyo byaba bihari byaba ari bicye kuko hari mu nzu ibikwamo moteri gusa. Kugeza uba ntacyo ubuyobozi bwa UR-Huye buratangaza.
Muri iyi minsi, umuriro mu karere ka Huye ntabwo umeze neza ndetse n'ahandi hose mu gihugu bitewe n'uko hari imiyoboro y'amashanyarazi irimo gukorwa akaba ariyo mpamvu umuriro usigaye ugenda igihe kirekire ndetse wanagaruka ukaba wagira ibyo wangiza.
Igice cyegerenye na Salle ya Main Auditorium ni cyo cyafashwe n'inkongi y'umuriro
Inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro isanzwe ibikwamo moteri, yegeranye na Main Auditorium
TANGA IGITECYEREZO