The Ben na Pamella, bamwe mu bantu bakurikirwa cyane mu Rwanda ndetse banitegura gukora ubukwe mu mpera za 2023, bakomeje kwigisha abatangizi uko bakundana.
Pamella abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye kugaragariza The Ben ko mu buzima bwe ku isi nta wundi muntu umukunda cyane nkawe. Ati: "Muri iy'isi nta muntu wagukunda kundusha".
So ibyo gusa kandi yifashishije amashusho yabo ubwo bari bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, nabwo yagize ati: "Mutugendeho gake, ntabwo twari twiteguye".
Ibi yabigarutseho ubwo abantu bari bamaze igihe bagaruka ku myambaririe ya The Ben na Pamella ubwo bari bitabiriye ibi birori.
Bavugaga ko imyenda bari bambaye rwose atari yo ikwiriye kwambarwa n'ibyamamare nkabo, cyane nk'abantu noneho bari bagiye guhura n'ibindi bikomerezwa mu myidagaduro ya Afurika no ku isi muri rusange.
Ibirori nyirizina bya Trace Awards, byari byitezwe ko aba bombi bari mu bantu bari butange ibihembo, gusa ntabwo byakunze kuko bahageze bakererewe basanga abo bari guha ibihembo bamaze kubihabwa.
Kuri uwo mugoroba The Ben yanasusurukije abari bitabiriye ibi birori, afatanya na Diamond Platnumz kuririmba indirimbo 'Why' bakoranye igakundwa bidasanzwe.
Uburyo The Ben na Pamella bakundana; ahantu hose baba bari kumwe agatoki ku kandi nta bintu byo kwishishanya, aho buri wese aba atewe ishema na mugenzi we, biri mu bituma benshi bicara bakabafatiraho isomo ry'uburyo urukundo ruryoha.
Aba bombi bari mu myiteguro ikomeye y'ubukwe bwabo buzaba mu mpera z'uyu mwaka, muri Kigali Convention Center. Ni ubukwe buzitabirwa n'ibyamamare muri Afrika.
Imyenda The Ben na Pamella bari bambaye muri Trace Awards ntabwo yavuzweho rumwe
TANGA IGITECYEREZO