Umuraperi Kanye West Ye, abinyujije mu butumwa burebure yandikiye umuherwe Elon Musk, yamwibasiye anamunenga ko ntacyo ari kumufasha muri ibi bihe Kim Kardashian yamwimye abana be.
Kanye West Ye, umuraperi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuhanzi w'imideli afatanya n'ubushabitsi, azwiho kuba ari umuntu utaripfana ndetse akaba akunze kugaragaza ibyo atekereza ku bindi bikomerezwa. Kuri ubu yafashe umwanya yibasira umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk.
Uyu muraperi umaze iminsi arebana nabi na Elon Musk nyuma yaho uyu muherwe atangaje ko Kanye arwaye indwara ya 'Bi-Polar', byatumye Kanye nawe agira icyo amusubiza.
Kanye West akaba yerekanye ubutumwa burebure yandikiye Elon Musk abinyujije ku rubuga rwa X n'ubundi rw'uyu mugwizafaranga.
Kanye West na Elon Musk bahoze ari inshuti zakadasohoka
Muri ubu butumwa Kanye West yatangiye agira ati: ''Ese tuzavugana ryari? Ntamwenda undimo, ntuzongere kumvugisha, ariko nituvugana umubano wacu ugomba guhinduka. Ntabwo ndi Bi-Polar. Mfite ibimenyetso by'indwara ya Autism natewe n'impanuka nakoze''.
Aha Kanye yahakanaga ko arwaye indwara ya Bipolar ituma uyirwaye ahinduka mu myitwarire ndetse avuga ko arwaye iya 'Autism' ituma uyirwaye ahorana umujinya, kurakara vuba no kutaguma hamwe.
Ye yabwiye Musk ko adashaka ko bongera kuvugana ndetse atarwaye indwara ya 'Bipolar' nk'uko yabivuze ahubwo ko arwaye iyitwa 'Autism'
Muri ubu butumwa Kanye West yibasiyemo Elon Musk yakomeje amubwira ati: '' Ntabwo wabona Kim ari kunyima abana ngo uceceke. Ntakintu wabivuzeho kumugaragaro ariko ukiyita inshuti yanjye kugira ngo unyungukeho abafana banjye baze gukoresha uru rubuga rwawe rwasubiye inyuma''.
Kanye yagaye Elon Musk ko ntacyo yamufashije muri ibi bihe Kim yamwimye abana
PageSix yatangaje ko muri ubu butumwa Kanye West yoherereje Elon Musk, yakoresheje amagambo asa nko kumwihenuraho kuko yatangiye amubwira ko atakeneye ko bongera kuvugana. Kanye kandi ngo yamushinjije kumukoresha mu nyungu ze kugirango yunguke abakoresha urubuga rwa X. Uyu muraperi kandi ngo yamugaye ko ntacyo yamumariye muri ibi bihe Kim Karadshian wahoze ari umugore we yamwimye guhura n'abana babo.
Kanye kandi yabwiye Elon ko atari inshuti ye nk'uko abivuga ahubwo ko yamukoreshaga kugirango abafana be bajye gukoresha urubuga rwa 'X'
Icyakora ngo kuva Kanye West yashyira hanze ubu butumwa yandikiye Elon Musk, yanatangarijemo ko arwaye indwara ya 'Autism', byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abeshya kuko ngo ntabwo yitwara nk'umuntu urwaye iyo ndwara ndetse ngo ntabwo iterwa no gukora impanuka nk'uko yabivuze ahubwo ngo iravukanwa.
Muri ubu butumwa Kanye yandikiye Elon, yamubwiye ko indwara ya 'Autism' afite yayitewe n'impanuka ndetse amubwira ko Kim Kardashian ari kumuhisha abana
Ubutumwa burebure Kanye West yandikiye Elon Musk wahoze ari inshuti ye
TANGA IGITECYEREZO