Kigali

Uko Ayra Starr yatangiye kuririmba acuruza agataro

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/10/2023 10:39
0


Umuhanzikazi Ayra Starr yavuze ko yatangiye kuririmba ubwo yacuruzaga agataro we na nyirakuru abantu bakamubwira ko afite impano bimwongerera icyizere no gushyira imbaraga mu muziki.



Umuhanzikazi Sarah Aderibigbe uzwi ku mazina ya Ayra Starr yatangaje ko nubwo yahiriwe mu muziki ku myaka mike, yaciye mu buzima butari bworoshye igihe yacuruzaga agataro ari kumwe na nyirakuru babanaga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ayra Starr yasangije abamukurikitana ifoto y'abantu bacuruza agataro hanyuma avuga ko bameze nkawe mu myaka itandatu ishize.

Muri iyo myaka itandatu ishize, Ayra Starr yavuze ko yaririmbiraga buri mukiriya wese wazaga kugura imbuto cyangwa imboga none ubu akaba ashima Imana kubera ko abantu basigaye bishyura amafaranga kugira ngo bamurebe.

Mu magambo Ayra Starr yaherekesheje ifoto y'ababyeyi bacuruza agataro, yagize ati "Mu myaka itandatu uyu yari njye ngurisha imboga n'imbuto ndi kumwe na nyogokuru wanjye,ndirimbira buri wese washakaga ko muririmbira. None ubu abantu barishyura kugira ngo bambone."

Nyuma y'ayo magambo arongera avuga ko iteka azahora yishimira aho ageze kuko Imana yamuhaye umugisha ikamukura ku gataro ikamwicaza hamwe  n'ibihangange ku Isi.

Impano ya Ayra Starr ntabwo yashimwe n'abakiriya bamuguriraga ahubwo n'abanyeshuri biganaga nawe barayishimaga bakamutera imbaraga zo gukora cyane dore ko bamwitaga Nick Mianj kubera ko yamukundaga ndetse akaba azi no kuririmba cyane.

Nyuma yo gutangira umuziki mu mwaka wa 2018, yakoze indirimbo yitwa 'Damage' hanyuma ayishyira ku rubuga rwa Instagram mu mwaka wa 2019 aribwo umuherwe Don Jazz yayumvaga.

Nyuma yo kumva iyi ndirimbo, Don Jazz nyiri Mavin Record yahise atangira gushaka uko yazana Ayra Starr muri Mavin ndetse abigeraho dore ko Ayra Starr yari amaze kubona aho akorera umuzki we ukamenyekana.

Nyuma y'uko asinye muri Mavin, ibyakurikiyeho ni amateka.


Ayra Starr yavuze ko mu myaka 6 ishize yacuruzaga agataro.


Nyuma yo gusinya muri Mavin, impano ya Ayra Starr yaragaragaye ku ruhando mpuzamahanga.


Ayra Starr yashimiye Imana ko ubu abantu basigaye bishyura kugira ngo baze kumureba.


Gusinya muri Mavin ya Don Jazz nibyo byahaye amahirwe Ayra Starr yo kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Reba indirimbo Rush ya Ayra Starr yameneyekanye hose.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND