Kigali

Kizz Daniel yatawe muri yombi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/10/2023 10:08
0


Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Kizz Daniel afungiye hanze ya Nigeria kubera kwanga kujya kuririmba mu gitaramo yishyuriwe.



Ku mbuga nkoranyambaga hari kuvugwa amakuru y'uko Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, wamenyekanye nka Kizz Daniel afunze kubera kwanga kujya kuririmba ku rubyiniro. 

Hashingiwe ku butumwa bwashyizwe kuri Instagram y'umunyamakuru w'imyidagaduro, Stella Dimoko, uyu muhanzi yatawe muri yombi ejo hashize kuwa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023. 

Yanditse ati: “Kizz Daniel yafatiwe ku nkombe za Côte d'Ivoire nyuma yo guhabwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y'amadorali ariko akanga kujya kuri stage ngo akore igitaramo ku wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2023. Yatawe muri yombi na CAF, ubu akaba afunzwe.”

Si ubwa mbere Kizz Daniel afungiwe ibi bintu kuko no muri Kanama 2022, yabuze mu gitaramo 'Summer Amplified Show' yagombaga kuririmbamo muri Tanzania. 


Kizz Daniel yongeye gufungwa kubera kwanga kuririmba mu gitaramo yishyuwemo

Reba hano "Cough" ya Kizz Daniel







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND