Kigali

Ed Sheeran yaciye amarenga yo kugirana ibibazo n'umugore we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2023 15:17
0


Umuhanzi w'icyamamare, Ed Sheeran, abinyujije mu ndirimbo ziri kuri album nshya aherutse gusohora yise 'Autumn Variations' yaciye amarenga y'uko urugo rwe n'umugore we Cherry Seaborn rurimo ibibazo.



Edward Christopher Sheeran, wamamaye ku izina rya Ed Sheeran, umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo akaba n'umucuranzi kabuhariwe wa gitari, yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho asohoye album nshya yise 'Autumn Variations' iriho indirimbo zakomoje ku mubano we n'umugore utameze neza.

Kuri iyi album ya Karindwi yasohoye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, igizwe n'indirimbo 14 ndetse ikaba ariyo ya mbere asohoreye mu nzu ifasha abahanzi aherutse gushinga yitwa 'Gingerbread Man Records'. 

Billboard yatangaje ko indirimbo 3 ziri kuri iyi album zikubiyemo amagambo yaririmbye agaruka ku mubano we n'umugore we byatumye benshi batekereza ko batabanye neza. Mu ndirimbo yise 'The Day I Was Born' yaririmbyemo ati: ''Hashize ibyumweru ntabara undeba nabi, hashize iminsi myinshi nanjye ntakikurebana ubwuzu, kwihangana birananiye reka mbikubwire kuko biri kunshengura umutima''.

Abinyujije mu ndirimbo zikubiye kuri album nshya, Ed Sheeran yaciye amarenga yo kugirana ibibazo n'umugore we

Daily Mail yatangaje ko mu ndirimbo ya kabiri yise ''When Will I Be Alright?'' yumvikanye aririmba agaruka no kubana babo b'abakobwa agira ati: ''Ndagukunda cyane rwose ariko ndumva igihe kigeze nkakureka ukagenda. Numvaga ko tuzabasha kubinyuranamo ariko nasanze naribeshyaga, ubu ikibazo nsigaye nibaza ni ibyo nzabwira abakobwa bacu nibambaza icyo twapfuye''.

Muyindi ndirimbo ya gatatu yise 'That's On Me' Ed Sheeran yaririmbye ati: ''Kuba twatandukana si iherezo ry'ubuzima bwacu ariko birababaje kuko ni iherezo ryacu njye nawe. Ndabizi tuzongera twishime nubwo byaba ari cyera''. 

Hari aho uyu muhanzi yaririmby avuga ko gutandukana n'umugore we atariryo herezo ry'ubuzima bwabo

Aya magambo Ed Sheeran yakoresheje yatumye benshi batekereza ko yabwiraga umugore we Cherry Seaborn dore ko yanavuze no ku bana babo. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nyinshi z'urukundo asanzwe azwiho kuba akunda kuririmba ku mubano we n'umugore dore ko indirimbo nka 'Perfect', 'Thinking Out Loud', 'Shape Of You' zose yazikoreye umugore we.

Magingo aya Ed Sheeran yaririmbye kumubano wabo utameze neza bihurirana nuko muri Kamena umugore we Cherry Seaborn yafotowe ntampeta y'ubukwe bwe yambaye bikibazwaho gusa Daily Mail igatangaza ko kutambara impeta kwe bidasobanuye ko ari mu nzira yo gutandukana na Ed Sheeran.

Ubusanzwe Ed Sheeran akunze kuririmba ku rukundo rwe n'umugore

Ed Sheeran w'imyaka 32 yatangiye gukundana na Cherry Seaborn w'imyaka 31 mu 2015 baza kurushinga mu 2019. Aba bombi bamaze kubyarana abana babiri b'abakobwa.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND