RURA
Kigali

Orchestre Les Fellows yakebuye abasubiramo indirimbo zayo batabavugishije -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2025 9:57
0


Orchestre Les Fellows yamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Umulisa' yatangaje ko bidakwiye ko abahanzi banyuranye n'abandi basubiramo indirimbo z'abo mu bihe bitandukanye nta burenganzira babitangiye, nubwo bemeranya n'abandi ko biri mu murongo wo gukomeza kugeza kure ibi bihangano byabo.



Ibihangano by'abahanzi benshi bo hambere bizwi nka Karahanyuze bikunze kwifashishwa n'abakiri bato mu muziki bakabisubiramo, ndetse bakabikorera amashusho batangaza ku mbuga zitandukanye zabo. 

Mu minsi ishize hari itsinda ry'abakobwa ryasubiyemo indirimbo y'umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihe mu muziki gakondo, nyuma y'iminsi ibiri bayishyize ku rubuga rwa Youtube yakuweho n'abashinzwe inyungu z'uyu muhanzi kubera ko bari babikoze mu buryo uriya muhanzi atamenye. 

Nubwo aba bahanzi bakiri bato basubiramo indirimbo z'abahanzi bakuru mu buryo wumva ko batataye umwimerere, ariko hari n'abandi bavuga ko bidakwiye ko indirimbo zabo zikorwa batabizi.

Nzajyayo Abede uri mu bayobozi ba Orchestre Les Fellows yabwiye InyaRwanda ko mu bihe bitandukanye bumva uburyo abantu basubiramo indirimbo zabo, rimwe bakabyumva byataye umwimerere ariko harimo n'abagerageza kujyanisha neza n'uburyo bari bakozemo indirimbo zabo.

Yasobanuye ko bidakwiye ko abantu basubiramo indirimbo zabo, kandi batabamenyesheje. Ati "Abacuranzi benshi basubiramo n'iz'abandi n'izacu biri kumwe. Gusa, hari ukuntu Leta izabijyamo ikazajya ibuza abantu gukoresha ibihangano by'abandi."

Akomeza ati "Kuzikina ahantu bagiye gucurangira barazikora, kuko bakora n'iza Orchestre Impala bagakora n'iz'abandi bose. Kuzisohora udafite uburenganzira, sibyo byazana ibibazo. Ntabwo byemewe muri make no mu bindi bihangano by'abandi bantu. Ntabwo byemewe ko ukora igihangano kitari icyawe, utigeze ugiramo n'uruhare."

Nzajyayo Abede yavuze ko muri iki gihe basubukuye ibikorwa by'umuziki wabo, kuko bamaze iminsi bari no kwitegura gukora ibikorwa byagutse, ndetse bari no kwitegura gushyira hanze indirimbo. Ati "Hari ibihangano bihari bikozwe, ariko ntabwo turabitunganya neza kugeza ubu."

Indirimbo nyinshi za Orchestre Les Fellows zanditswe na Francois. Abede avuga ko babiri bashinze Orchestre Les Fellows muri iki gihe babarizwa mu Burundi, ni mu gihe undi umwe ubu abarizwa mu Bubiligi.

Abede avuga ko nyuma y'uko bamwe muri bagenzi be bavuyemo, bisuganyije bahuza imbaraga n'abandi bantu babarizwaga mu izindi Orchestre bongera gukora Orchestre Les Fellows ivuguruye.

Mu mateka y’umuziki Nyarwanda nyuma y’Ubukoloni, habayeho urugamba runini hagati y’amatsinda y’umuziki yavutse muri icyo gihe.

Amenshi muri yo yitwaga ama-Orchestre cyangwa amatorero. Ni muri uwo mujyo habayeho Orchestre Les Fellows yahogoje abatari bake kubera amajwi meza n’injyana Nyarwanda ivuguruye; yari inogeye Abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga muri icyo gihe.

Orchestre Les Fellows yashinzwe mu 1973 n’itsinda ry’abasore bari bakiri bato, bamwe muri bo bari kavukire mu Rwanda, abandi nabo baturutse mu bihugu by’ibituranyi, kubera urukundo rw’umuziki bashinga itsinda ry’umuziki baryita Orchestre Les Fellows.

Nk’andi matsinda yose yabayeho muri icyo gihe hagiye habaho ingeri z’abantu benshi bacuranze muri Orchestre Les Fellows ariko nyuma bagatandukana ariko mu barishinze bazwi harimo Nikiza David, Raymond, Rastang na Franco.

Bose bari bakiri ingaragu z’ abasore bato cyane cyeretse Nikiza David wabarutaga ariko nawe yari akiri ingaragu.

Babanaga mu nzu imwe bagakora imyitozo ubutitsa buri munsi n’ishyaka ryinshi; kubera ko icyo bakuragamo mu muziki wabo muri icyo gihe kitafatikaga cyane babifatanyaga n’akazi ka buri munsi.

Franco yakoraga muri Minagri, Rastang akora mu ibarizo ryabaga i Nyamirambo, ariko ntibibarwirwe rwa rukundo rw’umuziki rwabahuzaga na bagenzi babo.

Batangiriye ku ndirimbo yitwa “Dans tes bras”, bakurikizaho “Brigitte” n’izindi nyinshi ariko iyi “Brigitte” iri muzahogoje benshi muri icyo gihe yewe no muri ibi bihe turimo. 

Haje kuba irushanwa muri Hotel yitwaga “5 Juillet” mu bihe bya kera kuri ubu yittwa Serena Hotel, ryitabirwa n’amatsinda yari akomeye muri icyo gihe nka Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Orchestre Abamararungu n’andi menshi, ariko izi nizo zari zikomeye cyane muri icyo gihe.

Irushanwa ryaje gutwarwa na Orchestre Impala de Kigali, Orchestre Les Fellows iba iya kabiri ariko hazamo akangononwa k’abafana ko icyo gikombe cyari gikwiye Orchestre Les Fellows kuko ariyo yari yigaruriye urukundo rw’abafana bari bitabiriye iryo rushanwa.

Urugendo muri iyo minsi ntabwo rwari rworoshye kubera ubuzima igihugu cyari kirimo, bigeze mu 1994 benshi muri bo bagannye iy’ubuhunzi abandi bagwa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Orchestre Les Fellows yaje gusa naho isubiye inyuma cyane kubera ingufu nyinshi zatakaye mu mpande zayo zose yaba mu bacuranzi bayo yewe no mu bafana bayo batari bacye.

Tariki ya 25 Kanama 2012, mu cyumba cya Serena Hotel uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yari yitabiriye igitaramo cyo kongera gutangiza Orchestre Impala, icyo gihe abantu benshi bari bitabiriye, bishimiye kongera kugaruka k’umuziki w’umwimerere.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, yasabye ababa bakiriho baririmbaga mu ma-Orchestre yahozeho nka Orchestre Les Fellows, Nyampinga, Les Citadins n’izindi, ko nabo bakongera bakazibyutsa zikongera kubaho.

Mu mpera za 2018, umwe mu bigeze gucuranga muri Orchestre Les Fellows n’abavandimwe ba bacuranzi baryo, bagize igitekerezo cy’abagabo cyo kongera kuzahura iri tsinda.

Bifashishije n’andi maraso mashya y’abandi bahanzi bakiri bato mu myaka cyangwa muri muzika, ariko bafite impano.

Orchestre Les Fellows yatangaje ko abasubiramo ibihangano byayo bakwiye kujya babisabira uburenganzira
Les Fellows ivuga ko muri iki gihe yatangiye urugendo rw’ibitaramo no gukora indirimbo nshya 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ABEDE NZAJYAYO URI MU BAGIZE LES FELLOWS

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMULISA' YA ORCHESTRE LES FELLOWS

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND