RFL
Kigali

#TraceAwards2023: Kureba Bruce Melodie, Davido, Asake na Yemi Alade birasaba kwigomwa ibiro 7 by'ibirayi

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:27/09/2023 12:05
0


Ibiciro by’amatike yo kwitabira igitaramo kizaherekeza itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023 byashyizwe ahagaragara. Igiciro k’imwe muri izi tike kingana n’icyo umuntu yishyura ibiro birindwi (7) by'ibirayi bya Kinigi.



Nelson Tavares mu kiganiro n'itangazamakuru yatangaje ko nyuma y’iminsi mike ikigo Trace Group gitangaje ko itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023 rizabera i Kigali mu Rwanda rigahuriza hamwe ibihangange mu muziki w’umugabane w’Afurika, ibiciro by’amatike yo kwitabira igitaramo kizaherekeza uyu muhango, byashyizwe hanze.

Mu gihe byari byatangajwe ko aya matike azajya hanze ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, si ko byagenze kuko mu buryo bwihuse kandi butunguranye, ibiciro byo kwitabira itangwa ry’ibi bihembo byashyizwe ku isoko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.

Aya matike ari kuboneka unyuze ku rubuga www.ticqet.rw yashyizwe hanze, nyuma y’amasaha make bamwe mu bayobozi ba Trace Africa, ikigo gifite ama-televiziyo mpuzamahanga ateza imbere umuziki ny’Afurika, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mitegurire y’ibi bihembo.

Unyuze kuri urwo rubuga twavuze haruguru ushobora gutungurwa no gusanga, ibiciro watekerezaga ugendeye ku mazina akomeye azitabira iki gitaramo, ntaho bihuriye n’ibyatangajwe. Nubwo aya mafaranga yumvukana nk'aho ari make ariko yakosha byinshi ku isoko ry’ibiribwa mu Rwanda riri kuriza n’abikoreramo mu bigo bitandukanye.

Aya matike ari mu bwoko 5 ari bwo: Akagera, Virunga, Kivu, Kigali na Ubumwe, itike y’Akagera yari ihagaze ibihumbi 12,500 frw zigishyirwa kuri uru rubuga, ibyutse igura ibihumbi 25,000 frw, iya Virunga ihagaze ibihumbi 80,000 akaba ari nayo ihenze kurusha izindi. Iya Kivu iri kugura ibihumbi 10,000 frw ikaba ari nayo ihendutse kurusha izindi, itike ya Kigali ihagaze 22,500 frw naho iy’Ubumwe ikagura 30,000 frw.

Ufashe ibi biciro ukabigereranya n’iby’ibiribwa ku isoko ryo mu Rwanda, wasanga itike ya Kivu ihagaze ibihumbi 10 frw, ihanwe n’igiciro cy’ibiro hafi birindwi by’ibirayi bya Kinigi (6.6 Kg) kuko ikiro kimwe kiri kugurwa 1,500 frw nk'uko inyaRwanda yabihamirijwe n'umucuruzi w'ibirayi ubiranguza abandi.

Yatubwiye ko hari umoko atandukanye y'ibirayi aho ibya Kinigi nimero ya mbere bigura 1500 Frw naho Kinigi nimero ya kabiri bikagura 1200Frw. Hari n'ibigura munsi y'1000 Frw ariko iyo uvuze ibirayi, abakunzi babyo bumva ibya Kinigi bisaba ko witwaza inote ya 2000 Frw kugira ngo usagure ay’ubuto bwo kubikaranga cyane ko nabwo buri kwigonderwa n’umugabo.

Inkuru bijyanye: Kanda hano urebe abahanzi 5 bazahagararira u Rwanda mu bihembo bya Trace Awards2023

Itike ya Akagera yari ihagaze 12,500 frw igisohoka, yari kuba isaba kwigomwa ikaziye y’ikinyobwa cya ‘Primus’ cyengwa n’uruganda rwa Bralirwa, none ubu birasaba kwigomwa ikaziye ebyiri z’ako kamanuravumbi kuko yashyizwe ku bihumbi 25,000 frw. Kugira ngo ubone iyi tike, byasaba kwigomwa ibiro 17 by'ibirayi bya Kinigi.

Itike ya Virunga ihagaze 80,000 frw ikaba ari nayo ihenze kurusha izindi, irasaba kwiyibagiza ko umufuka w’umuceri ugeze ku bihumbi 36 Frw, bivuze ko iyi tike isaba kurenza ingohe imifuka ibiri y’umuceri ndetse n’ayasaguka yo kugura ibishyimbo byo kurenzaho. Birasaba kwigomwa ibiro 53 by'ibirayi bya Kinigi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi ushinzwe gukurikirana abahanzi muri Trace Africa bwana Nelson Tavares yatangaje ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barenga 50 bo ku mugabane w’Afurika biganjemo abo muri Nigeria, Afurika y’Uburengerazuba n’ahandi.

Uyu mugabo w’umusatsi muke yarengejeho ko nta muhanzi n’umwe wishyuwe kugira ngo azataramire abazitabira iki gitaramo ahubwo ko bemeye gutarama mu rwego rwo kuzirikana uruhare Trace Africa yagize mu guteza imbere imyidagaduro kuri ubu butaka bw’abantu birabura.

Inkuru bijyanye: Kuki Burna Boy atari ku rutonde rw’abazatarama muri Trace Awards 2023?

Nelson avuga ko iyo bishora mu kwishyura abahanzi barenga 50 bazatarama byari kubatwara byibuze Miliyoni 10$, aya ahanywe na miliyari 12frw. Amagambo ya Nelson ashimangira ubushake bwa Trace Africa bwo guteza imbere imyidagaduro muri Afurika, binyuze mu buryo butandukanye burimo gushyiraho ibiciro twagarutseho haruguru bishobora kuba bihendutse ugereranyijwe n’amazina azitabira iki gitaramo.

Kugira ngo wumve uburyo ahendutse, Umuhanzi Asake uri mu bategerejwe i Kigali aherutse guca agahigo ko kuzuza 02 Arena yo mu Bwongereza yakira ibihumbi 20 by’abafana, tike y’amafaranga make yari ihagaze ama-Euro 49.50 arenga 63,000 frw.

Sinagaruka ku bandi bahenze kurusha Asake barimo Davido n’abandi, icyo numvikanishaga ni uko ibiciro byashyizweho ari bito cyane ugereranyijwe n’ibyari byitezwe kuri aya mazina mpuzamahanga azaba ari kudususurutsa muri BK Arena tariki 21 Ukwakira 2023.

Inkuru bijyanye: Ni bande bazayobora igitaramo kizatangirwamo ibihembo bya Trace Awards 2023?


Amatike yo kureba Bruce Melodie, Davido, Asake, Yemi Alade yashyizwe ku isoko

Agishyirwa ku isoko tike ya ‘Akagera’ yari ihagaze 12,500frw none ubu ihagaze 25,000 frw


Nelson Tavares ushinzwe gukurikirana abahanzi muri Trace Africa, yatangaje ko  bose bazatarama muri iki gitaramo, nta n'umwe wishyuwe

Bruce Melodie, Chriss Eazy, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bwiza nibo bahanzi bazahagararira u Rwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023
Kanda hano urebe ikiganiro Nelson Tavares yagiranye n’Itangazamakuru kigarukaku bihembo bya Trace Awards 2023
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND