Umunyamuziki Oladapo Daniel Oyebanj wamamaye ku mazina ya D'banj ndetse n’umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges byatangajwe ko aribo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo ‘Trace Awards’ bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.
Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze
Trace Group, Olivier Laouchez, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki
26 Nzeri 2023, ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizamara hafi amasaha ane,
kandi buri muhanzi watangajwe azaririmba mu gihe cyateganyijwe imbere y’abafana
be n’abakunzi.
Muri iki kiganiro cyabereye kuri Serena Hotel,
Olivier Laouchez, yavuze ko muri iki gihe bahugiye mu gushyira ku murongo buri kimwe gisabwa kugirango iki gikorwa kigari kizabashe kubera mu Rwanda, kandi bizaba
ari intsinzi ikomeye ku ikipe ngari ya Trace Group isanzwe itegura ibihembo
bya Trace Awards.
Olivier yavuze ko itangwa ry'ibi bihembo ari igikorwa
gikomeye kandi kigari ku Mugabane wa Afurika, bitewe n'uko bahurije hamwe
ibikorwa bibiri, gutanga ibihembo ndetse n'ibirori byo kumurika imideli
bizabikurikira.
Itangwa ry'ibi bihembo rizaba ku wa 20 Ukwakira 2023
guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri BK Arena, kandi bizatangira guca kuri
Televiziyo guhera Saa mbili z'ijoro.
Olivier avuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo
uzamara amasaha ane kubera abahanzi benshi bazaririmba.
Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 26, kandi hari
abahanzi bahatanye mu byiciro birenze bine.
Ati "Twafashe umwanzuro w'uko buri wese uhatanye
azaririmba, nibura abarenga 50 bazaririmba. Ibi birasobanura impamvu itangwa
ry'ibi bihembo bizamara amasaha ane."
Olivier avuga ko kuba barashyizemo ko abahanzi bazaririmba
biri mu murongo wo guhuza abahanzi, ku buryo bamwe muri bo bashobora no gukorana
indirimbo n'ibindi bikorwa.
Yavuze ko umuhango wo gutanga ibihembo uzayoborwa n'umunya-Nigeria D'banj ndetse n'umunyamideli Maria Borges.
Avuga ko bizera neza ko bahisemo neza mu gushyiraho abazayobora ibi birori, kandi mu gihe kiri imbere bazatangaza umunyarwanda w'umushyushyarugamba uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura 'Red Carpet).
Ati "Turatekerekeza ko twarahisemo neza nubwo
bombi batarahuraho ariko nakoranye nabo mu gutegura itangwa ry'ibi bihembo. Turizera
ko bizaba ari bihe byiza kuri buri wese uzabyitabira."
Uyu muyobozi yanavuze ko bafitanye ubufatanye n’urubuga
rwa Youtube ku buryo ibi birori bizatambuka imbona nkubone, kandi bizanyura no
kuri Televiziyo Rwanda.
Ibi birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie,
Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Chriss Eazy, Bwiza, Boy Chopper, Mike Kayihura, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, umuramyi
Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo;
Hari kandi Nomcebo wamamye mu ndirimbo ‘Jerusalema’, Roselyne
Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Azawi, Donovan BTS, Terell
Elymoor, Gaei, MIKL, Segael, Goulam, DJ Illans, Davido, Yemi Alade, Rema n’abandi.
Abahanzi bose batangajwe bazaririmba mu gutanga ibi
bihembo ku wa 20 Ukwakira 2023, ndetse bamwe muri bo bazaririmba mu birori by’imideli
bizaherekereza itangwa ry’ibi bihembo bizaba hagati yo ku wa 20-22 Ukwakira
2023.
Maria Borges ugiye kuyobora ibi birori byo gutanga ibi
bihembo yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye
yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu
birori by’imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.
Mu 2012, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha
abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y’icyumweru kimwe ategura ibirori by’imideli
yakoranyemo n’abanyamideli 17.
Amaze kugaragara mu bikorwa by’imideli bikomeye ku Isi
birimo Italian, British, Spanish, German, and Portuguese Vogue, German&Australian
Harper's Bazaar, Brazilian Marie Claire, French Numèro, V, W, i-D n’ibindi.
Mu 2017 yaciye agahigo aba umukobwa wa mbere w’umwirabura
wasohotse ku gifuniko cy’ikinyamakuru Elle, hari hashize imyaka 20 umunya-Sudan,
Alek Week asohotse muri iki kinyamakuru mu 1997. Mu 2021, yibarutse imfura ye y’umukobwa.
D’banj uzayobora itangwa ry’ibi bihembo ni
umunya-Nigera w’umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Niwe washinze
inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo’Hits afatanyije na Producer Don Jazzy,
umunyemari wazamuye benshi mu muziki.
Mu rugendo rwe rw’umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV
Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka
muri MTV Africa Music Awards n’ibindi.
D’banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise ‘Oliver Twist’
yabaye idarapo ry’umuziki we kugeza n’ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album
ye yise ‘Ikebe’.
Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze
Trace Group, Olivier Laouchez, yatangaje ko umuhango wo gutanga ibihembo Trace
Awards uzarangwa n’ibikorwa binyuranye, kandi buri muhanzi watangajwe
azaririmba
D'banj wamamaye mu ndirimbo 'Fall in Love' ategerejwe i Kigali mu kuyobora itangwa ry'ibihembo Trace Awards 2023
D'banj avuga ko atorohewe no kwinjira mu muziki kuko ababyeyi be bamusabaga kujya mu gisirikare- Yanabikomojeho mu ndirimbo ye 'All Da Way' iri kuri album
Mu 2013 na 2017, Borges ukurikirwa n'abantu barenga
miliyoni 3 yagaragaye mu birori by'imideli bizwi cyane Victoria's Secret
Fashion Show
Borges asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga kuva
mu 2010 yitabiriye ibikorwa binyuranye
Maria w'imyaka 31 y'amavuko agiye kugera mu Rwanda ku
nshuro ye ya mbere
Ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku
banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika bigiye kubera i Kigali
TANGA IGITECYEREZO