RFL
Kigali

Hategerejwe Umunyarwanda ! D’banj na Maria Borges bazayobora itangwa ry’ibihembo Trace Awards i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2023 15:21
0


Umunyamuziki Oladapo Daniel Oyebanj wamamaye ku mazina ya D'banj ndetse n’umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges byatangajwe ko aribo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo ‘Trace Awards’ bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.



Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizamara hafi amasaha ane, kandi buri muhanzi watangajwe azaririmba mu gihe cyateganyijwe imbere y’abafana be n’abakunzi.

Muri iki kiganiro cyabereye kuri Serena Hotel, Olivier Laouchez, yavuze ko muri iki gihe bahugiye mu gushyira ku murongo buri kimwe gisabwa kugirango iki gikorwa kigari kizabashe kubera mu Rwanda, kandi bizaba ari intsinzi ikomeye  ku ikipe ngari ya Trace Group isanzwe itegura ibihembo bya Trace Awards.

Olivier yavuze ko itangwa ry'ibi bihembo ari igikorwa gikomeye kandi kigari ku Mugabane wa Afurika, bitewe n'uko bahurije hamwe ibikorwa bibiri, gutanga ibihembo ndetse n'ibirori byo kumurika imideli bizabikurikira.

Itangwa ry'ibi bihembo rizaba ku wa 20 Ukwakira 2023 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri BK Arena, kandi bizatangira guca kuri Televiziyo guhera Saa mbili z'ijoro.

Olivier avuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzamara amasaha ane  kubera abahanzi benshi bazaririmba.

Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 26, kandi hari abahanzi bahatanye mu byiciro birenze bine.

Ati "Twafashe umwanzuro w'uko buri wese uhatanye azaririmba, nibura abarenga 50 bazaririmba. Ibi birasobanura impamvu itangwa ry'ibi bihembo bizamara amasaha ane."

Olivier avuga ko kuba barashyizemo ko abahanzi bazaririmba biri mu murongo wo guhuza abahanzi, ku buryo bamwe muri bo bashobora no gukorana indirimbo n'ibindi bikorwa.

Yavuze ko umuhango wo gutanga ibihembo uzayoborwa n'umunya-Nigeria D'banj ndetse n'umunyamideli Maria Borges. 

Avuga ko bizera neza ko bahisemo neza mu gushyiraho abazayobora ibi birori, kandi mu gihe kiri imbere bazatangaza umunyarwanda w'umushyushyarugamba uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura 'Red Carpet).

Ati "Turatekerekeza ko twarahisemo neza nubwo bombi batarahuraho ariko nakoranye nabo mu gutegura itangwa ry'ibi bihembo. Turizera ko bizaba ari bihe byiza kuri buri wese uzabyitabira."

Uyu muyobozi yanavuze ko bafitanye ubufatanye n’urubuga rwa Youtube ku buryo ibi birori bizatambuka imbona nkubone, kandi bizanyura no kuri Televiziyo Rwanda.

Ibi birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Chriss Eazy, Bwiza, Boy Chopper, Mike Kayihura, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, umuramyi Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo;

Hari kandi Nomcebo wamamye mu ndirimbo ‘Jerusalema’, Roselyne Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Azawi, Donovan BTS, Terell Elymoor, Gaei, MIKL, Segael, Goulam, DJ Illans, Davido, Yemi Alade, Rema n’abandi.

Abahanzi bose batangajwe bazaririmba mu gutanga ibi bihembo ku wa 20 Ukwakira 2023, ndetse bamwe muri bo bazaririmba mu birori by’imideli bizaherekereza itangwa ry’ibi bihembo bizaba hagati yo ku wa 20-22 Ukwakira 2023.

Maria Borges ugiye kuyobora ibi birori byo gutanga ibi bihembo yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by’imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.

Mu 2012, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y’icyumweru kimwe ategura ibirori by’imideli yakoranyemo n’abanyamideli 17.

Amaze kugaragara mu bikorwa by’imideli bikomeye ku Isi birimo Italian, British, Spanish, German, and Portuguese Vogue, German&Australian Harper's Bazaar, Brazilian Marie Claire, French Numèro, V, W, i-D n’ibindi.

Mu 2017 yaciye agahigo aba umukobwa wa mbere w’umwirabura wasohotse ku gifuniko cy’ikinyamakuru Elle, hari hashize imyaka 20 umunya-Sudan, Alek Week asohotse muri iki kinyamakuru mu 1997. Mu 2021, yibarutse imfura ye y’umukobwa.

D’banj uzayobora itangwa ry’ibi bihembo ni umunya-Nigera w’umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo’Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.

Mu rugendo rwe rw’umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka muri MTV Africa Music Awards n’ibindi.

D’banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise ‘Oliver Twist’ yabaye idarapo ry’umuziki we kugeza n’ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album ye yise ‘Ikebe’.


Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez, yatangaje ko umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards uzarangwa n’ibikorwa binyuranye, kandi buri muhanzi watangajwe azaririmba


D'banj wamamaye mu ndirimbo 'Fall in Love' ategerejwe i Kigali mu kuyobora itangwa ry'ibihembo Trace Awards 2023 

D'banj avuga ko atorohewe no kwinjira mu muziki kuko ababyeyi be bamusabaga kujya mu gisirikare- Yanabikomojeho mu ndirimbo ye 'All Da Way' iri kuri album

 

Mu 2013 na 2017, Borges ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 3 yagaragaye mu birori by'imideli bizwi cyane Victoria's Secret Fashion Show

Borges asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga kuva mu 2010 yitabiriye ibikorwa binyuranye
Maria w'imyaka 31 y'amavuko agiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere
Ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika bigiye kubera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND