Umuyobozi muri Trace Africa ushinzwe gukurikirana abahanzi, Nelson Tavares yatangaje ko mu bahanzi barenga 50 bazaririmba mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards nta n’umwe wishyuwe, ahubwo byanyuze mu bufatanye aba bahanzi basanzwe bafitanye n’iyi Televiziyo ikomeye mu guteza imbere imyidagaduro.
Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki
26 Nzeri 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel
yahuriyemo n’Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier
Laouchez.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 21
Ukwakira 2023 kuri BK Arena, kandi uzaririmbamo abahanzi barenga 50 yaba
abahataniye ibihembo n'abandi batashyizwe ku rutonde.
Bizatambuka imbona nkubone kuri Trace Tv, Televiziyo
Rwanda, ku rubuga rwa Youtube n'ahandi ku buryo abafana bazohorerwa no
gukurikirana uyu muhango ukomeye mu muziki wa Afurika.
Byitezwe ko uyu muhango uzitabirwa n'abantu bo mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi, kandi uzaririmbamo abarimo nka Davido, Asake, Yemi
Alade, Fireboy, Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Mike Kayihura n'abandi.
Ibi bihembo birimo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda
batanu bahatanye mu rwego rwo gushyira ibikorwa by'abo ku rwego rwiza kandi
Mpuzamahanga.
Kuva ibi bihembo byatangazwa ko bigiye kubera mu Rwanda,
Burna Boy yagarutsweho cyane mu itangazamakuru bivugwa ko ari mu bahanzi
bazaririmba mu itangwa ry'ibi bihembo.
Ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bihagazeho
kubatumira mu bitaramo, kuko bivugwa ko asaba arenga Miliyoni 600 Frw kugirango
akore igitaramo.
Amaze iminsi aca uduhigo mu bitaramo akorera ahantu
hanyuranye ku Isi, kandi yigwizaho imirimbo y'ubwiza y'agaciro kanini.
Ibihangano bye byabaye nk'umuti kuri benshi.
Nelson Tavares yavuze ko aho umuziki wa Afurika ugeze
hashimishije, ariko kandi hakenewe imbaraga za buri umwe mu gutuma abahanzi bo
kuri uyu mugabane bagera kure.
Yavuze ko guhuriza i Kigali abahanzi barenga 50
bazaririmba muri ibi bihembo 'kari akazi katoroshye'. Avuga ko yizera neza ko
Trace Africa yaciye agahigo mu gukora igikorwa nk'iki kibasha guhuriza hamwe
abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.
Uretse amaserukiramuco arimo nka Afro Nation, itangwa
ry’ibihembo BET Awards muri Amerika, biragoye kubona igikorwa nk’iki cyahuriza
hamwe abahanzi barenga 50. Nelson ati "Kuri uyu mugabane nta wundi muntu
urabikora;
“Byari bigoye ariko kandi ni akazi twagombaga gukora,
kandi turashimira Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB ku bufasha baduhaye,
n'abandi bantu barimo abahanzi bo mu Rwanda bazaba bari muri iyi gahunda. Yego!
Twiteguye igitaramo cyiza, bizahuza abo mu bihugu barenga 180, ndatekereza tuzakora
ibintu bizatera ishema abanyarwanda.”
Nelson ashimangira ko nta muhanzi n'umwe wishyuwe kugirango
azaririmbe mu itangwa ry'ibi bihembo. Ati "Nta muntu twishyuye kugirango
azaze mu Rwanda. Abahanzi ubwabo bumva uruhare Trace Africa yagize ku rugendo
rw'abo kuva mu myaka 29 ishize kugirango babe abo aribo uyu munsi."
Yavuze ko abahanzi bafitiye icyizere Trace Africa biri
mu byatumye bemera kuza i Kigali batishyuwe. Nelson avuga ko kuba nta mafaranga
bahaye buri muhanzi bitari mu mpamvu zatumye Burna Boy atajya ku rutonde
rw'abazaririmba. Ati "Sintekereza ko ariko bimeze ubu."
Nelson avuga ko Burna Boy yumva neza akamaro k'ibi
bihembo n'impamvu ahatanyemo. Kandi ko mu gihe cyo gutanga ibi bihembo ikipe imufasha
mu muziki izaba iri mu Rwanda.
Yavuze ko kugeza ubu batahita bavuga ko Burna Boy
atazaza mu Rwanda, kuko bazashingira kuri gahunda z'ubuzima bwe mu muziki
asanzwe afite.
Avuga ko babariyemo kwishyura abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bari gukoresha Miliyoni 10 z’amadorali mu gutegura iki gikorwa kugeza kirangiye. Ati “Iyo twishyura abahanzi bazaririmba Miliyoni zirenga 10$ [Ararenga Miliyari 12] twari kuzikoresha.”
Ku wa 29 Nzeri 2023 nibwo amatike yo kwinjira muri ibi
bitaramo bizaherekeza itwanga ry’ibi bihembo azajya hanze. Mu gihe cy’iminsi
itatu bizamara bizasaba kwishyura 20,000 Frw, ni mu gihe ku munsi umwe w’igitaramo
uzishyura 12,000 Frw.
Ibirori bya Trace Awards&Festivak bigera kubera mu
Rwanda ku nshuro ya mbere ku bufatanye na BK Arena, MTN, Visit Rwanda, Pernod
Ricard, University of Rwanda, Africa & Colors, RwandAir na RBA.
Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri ibi birori
bongewemo ni Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Boy Chopper na Mike
Kayihura.
Muri ibi bihembo kandi hongeweho igitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba ku wa 22 Ukwakira 2023 guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi z’umugoroba kizaririmbamo Korali ya ALU iririmba indirimbo zihimbaza Imana, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube na Nomcebo wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema”.
Umuyobozi muri Trace Africa ushinzwe gukurikirana abahanzi, Nelson Tavares, yatangaje ko nta muhanzi wishyuye mu bazaririmba mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards
Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez,
yavuze ko bageze kure imyiteguro yo gutanga ibi bihembo, kandi babyitezeho
kuzasiga ishusho nziza mu Rwanda
Ikipe y’abafasha Burna Boy mu muziki izaba iri mu
Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo Trace Awards
Burna Boy amaze iminsi aca uduhigo mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye
TANGA IGITECYEREZO