RFL
Kigali

Kuki Burna Boy atari mu bazaririmba muri Trace Awards yari kuba ihagaze Miliyari 12 Frw?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2023 20:13
0


Umuyobozi muri Trace Africa ushinzwe gukurikirana abahanzi, Nelson Tavares yatangaje ko mu bahanzi barenga 50 bazaririmba mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards nta n’umwe wishyuwe, ahubwo byanyuze mu bufatanye aba bahanzi basanzwe bafitanye n’iyi Televiziyo ikomeye mu guteza imbere imyidagaduro.



Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel yahuriyemo n’Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 21 Ukwakira 2023 kuri BK Arena, kandi uzaririmbamo abahanzi barenga 50 yaba abahataniye ibihembo n'abandi batashyizwe ku rutonde.

Bizatambuka imbona nkubone kuri Trace Tv, Televiziyo Rwanda, ku rubuga rwa Youtube n'ahandi ku buryo abafana bazohorerwa no gukurikirana uyu muhango ukomeye mu muziki wa Afurika.

Byitezwe ko uyu muhango uzitabirwa n'abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi uzaririmbamo abarimo nka Davido, Asake, Yemi Alade, Fireboy, Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Mike Kayihura n'abandi.

Ibi bihembo birimo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda batanu bahatanye mu rwego rwo gushyira ibikorwa by'abo ku rwego rwiza kandi Mpuzamahanga.

Kuva ibi bihembo byatangazwa ko bigiye kubera mu Rwanda, Burna Boy yagarutsweho cyane mu itangazamakuru bivugwa ko ari mu bahanzi bazaririmba mu itangwa ry'ibi bihembo.

Ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bihagazeho kubatumira mu bitaramo, kuko bivugwa ko asaba arenga Miliyoni 600 Frw kugirango akore igitaramo.

Amaze iminsi aca uduhigo mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye ku Isi, kandi yigwizaho imirimbo y'ubwiza y'agaciro kanini. Ibihangano bye byabaye nk'umuti kuri benshi.

Nelson Tavares yavuze ko aho umuziki wa Afurika ugeze hashimishije, ariko kandi hakenewe imbaraga za buri umwe mu gutuma abahanzi bo kuri uyu mugabane bagera kure.

Yavuze ko guhuriza i Kigali abahanzi barenga 50 bazaririmba muri ibi bihembo 'kari akazi katoroshye'. Avuga ko yizera neza ko Trace Africa yaciye agahigo mu gukora igikorwa nk'iki kibasha guhuriza hamwe abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Uretse amaserukiramuco arimo nka Afro Nation, itangwa ry’ibihembo BET Awards muri Amerika, biragoye kubona igikorwa nk’iki cyahuriza hamwe abahanzi barenga 50. Nelson ati "Kuri uyu mugabane nta wundi muntu urabikora;

“Byari bigoye ariko kandi ni akazi twagombaga gukora, kandi turashimira Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB ku bufasha baduhaye, n'abandi bantu barimo abahanzi bo mu Rwanda bazaba bari muri iyi gahunda. Yego! Twiteguye igitaramo cyiza, bizahuza abo mu bihugu barenga 180, ndatekereza tuzakora ibintu bizatera ishema abanyarwanda.”

Nelson ashimangira ko nta muhanzi n'umwe wishyuwe kugirango azaririmbe mu itangwa ry'ibi bihembo. Ati "Nta muntu twishyuye kugirango azaze mu Rwanda. Abahanzi ubwabo bumva uruhare Trace Africa yagize ku rugendo rw'abo kuva mu myaka 29 ishize kugirango babe abo aribo uyu munsi."

Yavuze ko abahanzi bafitiye icyizere Trace Africa biri mu byatumye bemera kuza i Kigali batishyuwe. Nelson avuga ko kuba nta mafaranga bahaye buri muhanzi bitari mu mpamvu zatumye Burna Boy atajya ku rutonde rw'abazaririmba. Ati "Sintekereza ko ariko bimeze ubu."

Nelson avuga ko Burna Boy yumva neza akamaro k'ibi bihembo n'impamvu ahatanyemo. Kandi ko mu gihe cyo gutanga ibi bihembo ikipe imufasha mu muziki izaba iri mu Rwanda.

Yavuze ko kugeza ubu batahita bavuga ko Burna Boy atazaza mu Rwanda, kuko bazashingira kuri gahunda z'ubuzima bwe mu muziki asanzwe afite.

Avuga ko babariyemo kwishyura abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bari gukoresha Miliyoni 10 z’amadorali mu gutegura iki gikorwa kugeza kirangiye. Ati “Iyo twishyura abahanzi bazaririmba Miliyoni zirenga 10$ [Ararenga Miliyari 12]  twari kuzikoresha.”     

Ku wa 29 Nzeri 2023 nibwo amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo bizaherekeza itwanga ry’ibi bihembo azajya hanze. Mu gihe cy’iminsi itatu bizamara bizasaba kwishyura 20,000 Frw, ni mu gihe ku munsi umwe w’igitaramo uzishyura 12,000 Frw.

Ibirori bya Trace Awards&Festivak bigera kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku bufatanye na BK Arena, MTN, Visit Rwanda, Pernod Ricard, University of Rwanda, Africa & Colors, RwandAir na RBA.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri ibi birori bongewemo ni Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Boy Chopper na Mike Kayihura.

Muri ibi bihembo kandi hongeweho igitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba ku wa 22 Ukwakira 2023 guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi z’umugoroba kizaririmbamo Korali ya ALU iririmba indirimbo zihimbaza Imana, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube na Nomcebo wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema”. 

Umuyobozi muri Trace Africa ushinzwe gukurikirana abahanzi, Nelson Tavares, yatangaje ko nta muhanzi wishyuye mu bazaririmba mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards 

Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez, yavuze ko bageze kure imyiteguro yo gutanga ibi bihembo, kandi babyitezeho kuzasiga ishusho nziza mu Rwanda

 

Ikipe y’abafasha Burna Boy mu muziki izaba iri mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo Trace Awards

Burna Boy amaze iminsi aca uduhigo mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND