Kigali

Umuhanuzi muri Nigeria yaciye igikuba nyuma yo kwiyemeza kuzura Mohbad

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/09/2023 14:14
0


Nyuma y'uko umuhanzi Mohbad yitabye Imana nyuma y'aho umurambo we ugatabururwa kugira ngo ukorweho iperereza, mu gihugu cya Nigeria inkuru ivugwayo ni umugabo wihandagaje mu ruhame avuga ko afite ubushobozi bwo kuzura Mohbad.



Haciyeho igihe gito cyane umuhanzi Mohabda waririmbaga injyana ya Afrobeats na Rap yitabye Imana azize urupfu rutunguranye rwatumye abantu bacika ururondogoro basaba ubutabera kuri Mohbad.

Hakozwe imyigaragambyo myinshi yaberaga mu mutuzo basaba ko Mohbad ahabwa ubutabera ndetse n'uwagize uruhare mu rupfu rwe akabiryozwa. Ukekwa kugira uruhare ni Niara Marley wahoze akorana umuziki na Mohbad.

N'ubwo Mohbad yashyinguwe igitaraganya kubera uko imyizerere mu gihugu cya Nigeria ibitegeka, nyuma yaje gutabururwa hanyuma ajyana gusuzumwa kugira ngo hamenyekane ikintu cyaba kihishe inyuma y'urupfu rwe rwashenguye isi yose cyane cyane mu gihugu cya Nigeria.

Nyuma yo gutabururwa, Umugabo witwa Oba Ewulomi usanzwe ari umuhanuzi yatangaje ko ashobora kuzura Mohbad nyuma y'uko yari amaze kubona umubiri we wataburuwe kugira ngo usuzumwe hamenyakane icyaba cyihishe inyuma y'urupfu rwe.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Daily Post cyo mu gihugu cya Nigeria, cyatangaje umuhanuzi witwa Oba Ewulomi yasabye uburenganzira kugira ngo ajye kureba umubiri wa Mohbad awuzure kuko yabonye ko yabishobora.

Mu mashusho Oba Ewulomi yashyize ku rubuga rwa X mu cyongereza kivanze na Yoruba, yagize ati "Ndabasezeranya ko Mohbad ashobora kongera kubaho. mumpe uburenganzira ngere ku murambo we muzure."

Bamwe mu bantu batanze ibitekerezo, hari abamaganye ibyo uyu mugabo yavugaga bemeza ko ari ugushinyagurira abasigaye mu gihe abandi bemera ko ibitangaza bibaho bavugaga ko bamuha uburenganzira akagerageza.

Uyu muhanuzi ntabwo yari yahabwa uburenganzira bwo kujya kuzura Mohbad cyane ko n'ubusanzwe nta muntu wari wazuka amaze gupfa uretse ibitangaza dusoma muri Bibiliya byakozwe na Yesu Kiristu.

Mu gihe abantu bifuza ko Naira Marley bacyekaho kuba ariwe wishe Mohbad yakanirwa urumukwiye, Polisi mu gihugu cya Nigeria ikomeje iperereza ku manywa na nijoro kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ku rundi ruhande, Naira Marley we ameze nk'aho yamaze guhezwa mu bikorwa byose mu gihugu cya Nigeria kubera ko nta n'umwe ukimwiyumvamo yewe no guhaha ntabwo agipfa kubona aho ahahira kereka gutuma. Ingaruka zo kuba ariwe ucyekwaho kwica Mohbad zageze no mu muziki we ubu akaba yarasubiye inyuma mu gucuruza umuziki ku rwego rubabaje. 


Urupfu rwa Mohbad rwababaje benshi ndetse ruvugisha benshi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND