Nyuma yaho umuhanzi Joe Jonas, yate gatanya umukinnyi wa filime Sophie Turner bari bamaranye imyaka 4 barushinze, kuri ubu Sophie nawe yamaze kumugeza mu nkiko.
Ibyumweru bibiri birashize urugo rw'ibyamamare bibiri, Joe Jonas na Sophie Turner batandukanye nyuma y'uko uyu muhanzi wo mu itsinda rya 'The Jonas Brothers' yakiye gatanya uyu mukinnyi wa filime ukomoka mu Bwongereza. Joe Jonas watse gatanya avuga ko Sophie Turner atita ku rugo n'abana babo, ubu nawe yamaze kuregwa.
TMZ yatangaje ko kuwa Gatatu w'icyumweru gishize aribwo abahagarariye Sophie Turner mu mategeko bashyikirije ikirego urukiko rwa New York, aho baregaga Joe Jonas kwima uburenganzira Sophie ku bana babo. Mu nyandiko zirega uyu muhanzi zavugaga ko Joe Jonas yafatiriye abakobwa babo babiri mu rugo rwe i Los Angeles akanga ko babonana na nyina.
Sophie Turner yajyanye mu nkiko Joe Jonas uherutse kumwaka gatanya
Sophie Turner wamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Game of Throne', yavuze ko ubusanzwe abana babanaga nawe mu nzu baguze i London mu 2020 kuko ariho akunze gukorera akazi ndetse ari naho Joe Jonas yakundaga kuba ari. Kuva batandukana Joe Jonas yatwaye abana i Los Angeles ndetse anabajyana mu mijyi itandukanye aho itsinda rye riri gukorera ibitaramo, akangako babonana na Sophie Turner.
Izi nyandiko zahawe urukiko zasabaga ko umuhanzi Joe Jonas yaha abana Sophie Turner bakagumana mu Bwongereza aho kugumana na Se ubahoza mu ndege abajyana mu bitaramo akora. Sophie kandi akaba yavuze ko ubwo buzima Se ari kubanyuzamo butabakwiriye kuko bakiri bato.
Uyu mukinnyi wa filime avuga ko uyu muhanzi yafatiriye abana babo ntiyemereko bamusura mu Bwongereza
Sophie Turner w'imyaka 27 ajyanye mu nkiko Joe Jonas w'imyaka 34 amushinja kumwima abana babo, nyuma y'uko uyu muhanzi ariwe wari wabanje kwaka gatanya amushinja kutita ku rugo rwabo akibera mu iraha. Kuva aba bombi batandukana bakomeje kugarukwaho cyane dore ko nabo ubwabo batari gusiba kuregana.
TANGA IGITECYEREZO