Umubyeyi wa William John Miller II wari uzwi ku izina rya Billy Miller,yatangaje ko umwana we yakundaga yiyahuye,nyuma yo kunanirwa kwakira indwara yari amaranye igihe.
Byari byatangajwe ko umukinnyi wa filime w’umunyamerika
Billy Miller wamenyekanye muri filime y’uruhererekane
“The Young and The Restless” na “ General Hospital” yitabye Imana ku myaka 34,ariko
ntihatangazwa icyahitanye ubuzima bwe.
Nyina wa nyakwigendera ,Miller yatangaje ko umwana we
yakundaga, yiyahuye nyuma yo kunanirwa kwakira indwara yari amaranye igihe ya “Bipolar
Dipression” ituma umuntu acanganyikirwa ndetse agahorana agahinda gakabije.
Ati “Umwana wanjye yarwanye
intambara ikomeye, ubuzima buramunaniza.Nyuma yo kunanirwa kwiyakira yashyize iherezo
ku buzima bwe binyuze mu kwiyahura”.
Uyu mubyeyi washenguwe n’urupfu rw’umwana we
yakomeje ati“ Yakundaga umuryango we, inshuti ze n'abakunzi be ariko amaherezo
ye abaye kwiyica ku bwo kwiheba no gutakaza icyizere cyo gukira”.
Billy Miller wakunzwe n’abatari bake,yakinnye
filime nyinshi zirimo iyitwa “Suits,Markly,American Sniper yakinanye na Bradley
Cooper n’izindi nyinshi.
Umubyeyi we yatangaje ko ababajwe n'urupfu rw'umwana we wazonzwe n'iyi ndwara igihe kirekire
Source: Page six
TANGA IGITECYEREZO