Kuri uyu wa Mbere, Ariana Grande yasabye ubutane n'umugabo we Dalton Gomez, n’ubundi bari bamaze igihe batabana, nyuma y'imyaka ibiri gusa bashakanye nk’uko byatangajwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles.
Nk'uko ikinyamakuru TMZ
kibitangaza ngo uyu muhanzi wa Pop uhagarariwe n’umunyamategeko w'icyamamare
Laura Wasser, yavuze ko “kuba barananiwe guhuza” ari yo mpamvu bagomba gutandukana.
Hari bamwe mu nshuti za
hafi z’uyu muryango babwiye ikinyamakuru Page Six ko nta byiyumvo bidasanzwe
byari bikiri hagati y’aba bombi.
Muri Nyakanga nibwo
hatangajwe ko Grande w’imyaka 30 na Gomez w’imyaka 28 bafashe umwanzuro wo
kutongera kubana mu nzu imwe ku bw’ibibazo bikomeye batangiye kugirana mu
ntangiriro z’uyu mwaka, ariko bemeranya gukomeza kuba inshuti magara.
Ariana Grande na Dalton Gomez mu nzira ya gatanya
Nyuma y’iminsi micye,
nibwo uyu muhanzikazi yatangiye kumvikana mu rukundo n’icyamamare Ethan Slater
nawe uherutse gutandukana n’umugore we, Lily Jay bafitanye umwana w’umwaka
umwe.
Amakuru yo gutandukana
kwa Grande n’umugabo we aje nyuma y’uko agaragaye nta mpeta ye y'ubukwe yambaye
ubwo yitabiraga amarushanwa ya tennis ya Wimbledon yabereye i Londres.
Muri Mutarama 2023,
ibibazo by’aba bombi bigitangira, havuzwe ko Gomez yagerageje gutera intambwe
akejyera Grande ngo arebe ko baramira urugo rwabo ariko ntibyagira icyo
bitanga.
Byari akanyamuneza gusa ubwo Grande na Gomez basezeranaga kubana akaramata
Uyu muraperikazi
yashakanye na Gomez muri Gicurasi 2021 mu birori byitabiriwe n’abantu mbarwa.
Aba bombi bashyingiranywe mu rugo rwabo i Montecito, muri Californiya, aho
ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abatageze kuri 20. Grande yari yambaye ikanzu ya
Vera Wang hamwe n'inkweto ndende.
Umuririmbyi wa "Thank
U, Next" yatangaje ko yambitswe impeta mu 2020, ubwo yayerekanaga ku
rutoki rwe rw’ibumoso aryamye kuri Gomez.
Urukundo rwa Grande na
Gomez rwatangiye kunugwanugwa muri Werurwe 2020, nubwo nta n'umwe wemeje ku
mugaragaro umubano wabo usibye amafoto rimwe na rimwe bashyiraga ku mbuga
nkoranyambaga.
Aba bombi batandukanye nyuma yo kunanirwa kumvikana
Grande mbere yari
yarasezeranye na Pete Davidson, ariko baza gutandukana mu Kwakira 2018 nyuma
y'amezi atanu gusa bashyize urukundo rwabo ku mugaragaro.
Mu gihe Grande afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 240 z'amadolari, Gomez yari ameze neza mbere yo gushyingiranwa na we kubera umwuga we wamuhiriye wo kuba umucuruzi w’imitungo itimukanwa wo mu rwego rwo hejuru.
TANGA IGITECYEREZO