Umukinnyi wa filime mu ruganda rwa Sinema yo mu Buhinde, Rio Kapadia wamenyekanye ku izina rya Chak De India na Dil Chahta Hai, yitabye Imana ku myaka 66.
Rio Kapadia w’imyaka 66 benshi bamenye nka Chak De India, Dil Chahta Hai ndetse na Mardaani, yitabye Imana nk'uko byatangajwe n’inshuti ye magara Faisal
Malik.
Faisal Malik yatangarije India Today ko uyu mukinnyi wa filime yamaze
gushiramo umwuka.
Nubwo icyamwishe cyagizwe ubwiru, benshi mu
bakunzi be harimo n’abakundaga uko agaragara akina, banditse ubutumwa ku
mbuga nkoranyambaga bamwifuriza kuruhuka mu mahoro.
Nyuma yo kumva inkuru mbi ivuga ko Rio yatabarutse, byatangajwe ko umuhango wo guherekeza umubiri we uzaba kuya 15 Nzeri 2023 i Shiv Dham Shamshan Bhumi.
Uretse kuba yarakinnye filime zitandukanye, nyakwigendera
yagaragaye no muri filime z’uruhererekane zacishwaga ku ma televiziyo yo mu
Buhinde.
Mu mwaka wa 2012 mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ku bibazo bigera ku
bakinnyi b’ama filime biterwa no kutitabwaho n’abakoresha babo, bigatuma
iterambere ryabo ridindira ntirikure, asaba ko bajya bashyigikirwa,n’uburenganzira
bwabo bukubahirizwa.
Yarangwaga n'ishyaka ryo gufasha abandi no kumva yatabara buri wese ufite ikibazo, ndetse akarangwa n'ukuri
Bamwe bavuze ko ashobora kuba yahitanywe n’indwara ya
Kanseri, nyamara byatangajwe n’inshuti ye magara ko icyamwishe kitari cyamenyekana.
Abakunzi ba filime zikorerwa mu Buhinde bakomeje kubabazwa cyane no kubura umwe mu bakinnyi wabashimishaga, ndetse agatuma babona impamvu
zo kureba filime! Benshi batangaje bati “Ntituzamwibagirwa, aruhukire mu mahoro”.
TANGA IGITECYEREZO