Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball yegukanye umwanya wa Gatandatu mu mikino y’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsindwa na Tunisia amaseti 3-0.
Uyu ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa Kabiri taliki 12 Nzeri 2023. U Rwanda kugira
ngo rukine umukino w’uyu munsi byasabye ko ejo rutsinda Tchad naho Tunisia yo
byasabye ko itsinda Maroc.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umukino w’uyu
munsi ubona ihangana gusa bigeze mu
manota 17 ya Tunisia u Rwanda rutangira kurushwa cyane. Iseti ya mbere yarangiye Tunisia iyoboye n’amanota
25-17.
Mu iseti ya kabiri ,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje nta gucika intege noneho ikinyuranyo kikaba inota rimwe ndetse harinaho byageze banganya amanota 7-7.
Nyuma yo kunganya amanota 7-7 ku ruhande rw’u Rwanda ibintu byatangiye ku genda nabi maze Tunisia itangira gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.
Tunisia yegukanye iyi seti ya kabiri
ifite amanota 25-18.Mu iseti ya Gatatu naho u Rwanda rwaje rukomeza
kwihagararaho ariko birangira n’ubundi
barutsinze amanota 25-21.
Umukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Afurika uteganyijwe ku munsi w'ejo aho uzahuza Misiri na Algeria yasezereye u Rwanda muri ¼.
U Rwanda rwatsinzwe amaseti 3-0 rwegukana umwanya wa 6
Ikipe ya Tunisia ifite abakinnyi bakomeye cyane yatsinze u Rwanda amaseti 3-0
TANGA IGITECYEREZO