Umukinnyi mu ruganda rwa Sinema ya Nigeria,Moyo Lawal yarakariye uwahoze ari umukunzi we,washyize hanze amashusho yabo, yagaragazaga ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina bafashe biherereye.
Mayo Lawal umwe mu bakinnyi ba filime yo muri Nijeria,yatangaje
ko ababaye ku bwo kwisanga amashusho yabo yerekana ibikorwa biganisha ku busambanyi acaracara ku mbuga nkoranyambaga,yoherejwe n’uwo
bendaga kurushinga bagasesa umubano.
Uyu mukinnyi wa filime atangaza ko aya mashusho
yashyizwe hanze n’uwari umukunzi we,ndetse akabikora nta burenganzira ahawe,ibyo
bikaba bituma agiye gusaba kurenganurwa n’amategeko.
Yatangaje ko iki cyaha cyakozwe n’umugabo bari mu rukundo
bakaza gutandukana,akaba afite ubwoba ko isura ye yakwangirika imbere y’abakunzi
be,umuryango n’inshuti.
Yatangaje agira ati “Ubuzima bwanjye n’icyizere
byahungabanijwe, uwo twakundanaga yasohoye amashusho yacu ntabimuhereye
uburenganzira,tugaragara turi mu bikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina”.
Iyi video yagaragazaga uyu mukinnyi wa filime Moyo
akora ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina n’uwahoze ari umukunzi we.
Yavuze ko ubwo bayifataga bari bizeranye cyane,nyuma
bakaza gutandukana bitunguranye,ariko uyu mugabo akaba yohereje aya mashusho mu
buryo bwo kumwangiriza izina yubatse bimugoye.
Yatangaje ko iki kibazo gikemurwa n’ubuyobozi
agahabwa ubutabera nk'uko Tribute online ibivuga.
Umukinnyi wa filime muri Nigeria Mayo Lawal yavuze ko yahohotewe akeneye ubutabera.
Muri 2012,Mayo Lawal yatsindiye igihembo cya " Revelation of The Year" gihabwa umukinnyi mwiza murI uganda rwa Cinema yo muri Nigeria Nollywood.
TANGA IGITECYEREZO