Kigali

Nyuma yo gusoma Jennifer Hermoso Luis Rubiales yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/09/2023 6:43
0


Ubwo ikipe y'igihugu ya Espagne mu bari n'abategarugori yatwaraga igikombe cy'Isi, uwari ahagarariye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne, Luis Rubiales yagaragaye asoma Jennifer Hermoso wari watsinze igitego. Ibi byamugejeje ku kwegura ku mirimo ye nubwo agikurikiranwa.



Luis Rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne, yasezeye kuri iyo mirimo. Ni nyuma y'uko amaze iminsi yibasiriwe n'imiryango mpuzamahanga imushinja kuba yarasomye Jennifer Hermoso ku karubanda Isi yose imubona. 

Luis Rubiales avuga ko ibyo gusoma Jennifer Hermoso atari ibintu yari yagambiriye ahubwo ari ibyishyimo byari byamusaze ubwo abakobwa ba Espagne bari bamaze gutwara igikombe cy'isi. 

Kuba Luis Rubiales yarasomye Jennifer Hermoso ngo ni uko ariwe mukinnyi wari watsinze igitego cyatumye Espagne ibona igikombe.

Nubwo Luis Rubiales yahisemo kwegura ku mirimo ye, FIFA yari yabaye imuhagaritse iminsi 90 kugira ngo ikore iprereza ihamye neza niba Rubiales yarasomye Jennifer Hermoso atabishaka.

Mu mpamvu yagaragaje zatunye yegura ku nshingano ze, Luis Rubiales yavuze ko kuba byitwa ko akiyoboye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne byanashyize igitutu ku muryango we. 

Mu minsi ishyize, Umubyeyi wa Luis Rubiales Ángeles Béjar, yari yihaye gusengera umuhungu we atarya atananywa, ibi bikaba byaranamuviriyemo kujyanwa kwa Muganga ubwo bamuvuye inzara agakira.

Ubwo Luis Rubiales yasomeye Jenni Hermoso imbere y'amaso y'abakunzi ba ruhago ku Isi yose, igihugu cya Espagne nacyo cyahise kiba nk'aho gisizwe icyashya kijya ku gitutu cyo gusaba Luis Rubiales kwegura ku mirimo ashinzwe.

Kuri ubu imirimo yakorwaga na Luis Rubiales izajya  ikorwa na Montse Tome wabaye agiye ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne by'agateganyo. 

Muri Espagne ibya Luis Rubiales byari bimaze kugera iwa Ndabaga. Nk'uko tubikesha CNN, Abanyabigwi bakina ndetse n'abakinnye umupira w'amaguru barenga 80, bari barandikiye Jennifer Hermoso amabaruwa bamusaba ko atazongera kwemera gusubira mu ikipe y'igihugu mu gihe Luis Rubiales akiyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne.


Luis Rubiales yeguye ku mirimo ye yo kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne. Ibi bibaye nyuma y'uko yasomeye Jenni Hermoso mu ruhame ubwo Espagne yari imaze gutwara ibikombe cy'Isi mu Bari n'abategarugori


Umubyeyi wa Luis Rubiales nawe yagezweho n'ingarika zibyo umuhungu we yakoze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND