Kigali

Uwicyeza Pamella yageze i Burundi

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:9/09/2023 12:15
0


Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben, yamaze kugera mu gihugu cy'u Burundi nk'uko amakuru dufite abihamya.



Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Pamella agaragaza ko yageze i Burundi aho yitabiriye igitaramo umugabo we agiye kuhakorera ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, ndetse n'imyiteguro yacyo ikaba igeze kure cyane.

Ni nyuma y'aho ku munsi w'ejo kuwa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023, ku mbuga nkoranyambaga z'abantu ku giti cyabo ndetse n'izibigo by'itangazamakuru hiriwe hacicikana inkuru y'uburyo Pamella yasabye The Ben ko bajyana i Burundi nyuma undi akaza kumwemerera.

Yagize ati: "Twazajyana mukunzi?. Nkunda i Burundi. Nahoze ntegereje igihe kitari gito kuhasura". The Ben nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo amubwira ko nta kibazo bazajyana rwose.

Kuri ubu biri kuvugwa ko Pamella yamaze gukabya inzozi ze zo gukandagira ku butaka bw'i Burundi. Abaturage b'u Burundi bishimiye kuzabona The Ben na Pamella batemberera mu mihanda y'iki gihugu. Umugabo we The Ben uri kubarizwa muri Amerika, ategerejwe bikomeye i Burundi.


Biravugwa ko Pamella yamaze gusesekara mu Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND