RURA
Kigali

Haaland yagiriwe inama y'icyo azakora Ballon d'Or nihabwa Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/09/2023 14:14
0


Rutahizamu wa Manchester City yagiriwe inama na Craig Burley wahoze akinira Chelsea y'icyo azakora naramuka atwawe Ballon d'Or na Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi.



Nyuma y'uko hashyizwe hanze urutonde rw'abakinnyi 30 bazatorwamo umwe uhabwa Ballon d'Or ya 2023,impaka zikomeje kuba nyinshi hibazwa uzayegukana. 

Lionel Messi na Erling Haaland nibo bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi gusa nabo impaka ni nyinshi hibazwa uzahigika undi bigendanye n'ibyo bakoze mu mwaka ushize w'imikino.

Erling Haaland yageze kuri byinshi birimo kuba ikipe ye Manchester City yarakoze akazi gakomeye itwara ibikombe 3 mu mwaka umwe w'imikino aribyo Premier League,FA Cup ndetse n'icya UEFA Champions League batwaye batsinda Inter Milan ku mukino wa nyuma. 

Ku giti cye nk'umukinnyi uyu Munya-Norway yakuyeho uduhigo dutandukanye muri Premier League ndetse anatsinda ibitego 52 mu mikino yose yakinnye muri rusange.

Uyu mukinnyi kandi yamaze no kwerekana ko nta gahunda afite yo kureka gutsinda kuko ubu aho uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024 ugejeje afite ibitego 6 .

Lionel Messi we mu mwaka ushize w'imikino bwa mbere mu buzima bwe yafashije ikipe ye y'igihugu ya Argentine kwegukana igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar,atwarana na Paris Saint-Germain igikombe cya shampiyona naho muri rusange atsinda ibitego 21 gusa.

Kugeza ubu nubwo impaka ari nyinshi ku muntu uzegukana iyi Ballon d'Or ariko uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea mu kibuga hagati ndetse n'ikipe y'igihugu ya Scotland,Craig Burley akaba kuri ubu ari umunyamakuru kuri ESPN, abona Erling Haaland ariwe uyikwiriye ndetse yanamugiriye inama yo kutazongera kwitabira ibirori bya Ballon d'Or naramuka adatwaye iy'uyu mwaka.

Yagize ati "Niba Erling Haaland adatwaye iyi Ballon d'Or, azafunge imiryango. Lionel Messi yegukanye igikombe cy'Isi kandi ni ibintu byiza cyane, ariko yabikoze mu byumweru bine gusa. Imiterere rusange ya shampiyona ntabwo yari myiza Kandi PSG nayo ntiyari nziza"

"Erling Haaland? Ibitego birenga 50, igikombe cya Premier League , igikombe cya FA, ndetse na Champions League. Erling Haaland akwiye gutwara iki gihembo. Nzi ko abantu benshi badashobora kuva muri Messi ariko ni barebe ishusho nini"

"Hagiye kubaho ibinyamakuru byinshi bitora Messi ariko ishusho nini hano ni Erling Haaland yageze kuri byose mu gihe kirekire".

"Iki gihembo, kimwe n'ibihembo bike, bituma mvuga ariko Erling Haaland niwe ugikwiye gusa ndatekereza ko hano hanze hazaba huzuye amarangamutima - ngo Messi yegukanye igikombe cy'Isi, ibi ni ibya Messi biriya ni ibya Messi ubundi bayimuhe. Ariko mbaye Erling Haaland sinazigera nsubira mu birori bya Ballon d'Or mu buzima bwanjye nka Robert Lewandowski. "

Erling Haaland wagiriwe inama yo kutazongera kwitabira ibirori bya Ballon d'Or nadahabwa Ballon d'Or y'uyu mwaka 

Erling Haaland watwaye ibikombe 3 mu mwaka ushize w'imikino harimo na Premier League 

Craig Burley wahoze akinira Chelsea niwe uvuga ko Erling Haaland akwiye gutwara Ballon d'Or,bityo natayitwara ntazasubire mu birori byayo 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND